Iyi nkuru ishingiye ku gikorwa bivugwa ko cyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura tariki ya 12 Ukwakira, ubwo umugore wa Ndayishimiye yari agiye gufata urugendo, yerekeza i Dakar muri Sénégal.
Amakuru aturuka i Bujumbura avuga ko ubwo Angeline yerekezaga ku ndege avuye mu gice cyahariwe abayobozi bakuru, abashinzwe protocole ye bagiye kunyuza imizigo ye mu gice kinyuramo abagenzi basanzwe.
Ngo ubwo iyi mizigo yanyuzwaga mu cyuma (scanneur), cyagaragaje ko harimo igisokozo gifite ibyuma gisanzwe gikoreshwa n’abagore bafite umusatsi mwinshi.
Aya makuru avuga ko umukozi waho yahise amenyesha umwe mu bashinzwe protocole ya Angeline ko iki gisokozo kidashobora kujya mu ndege, amusaba kugisiga aho, nyuma y’umwanya amusobanurira, yemera kugisiga.
Tariki ya 13 Ukwakira bivugwa ko wari umunsi mubi cyane ku kibuga cy’indege, kuko iki gisokozo cyateje impagarara. Hari abakozi benshi bo mu nzego nkuru bahageze mu gitondo bashaka igisokozo ariko basanga uwakibitse atarahagera.
Ngo uyu mukozi yarahamagawe, amenyeshwa ko igisokozo cy’umugore wa Perezida Ndayishimiye gikenewe cyane, ahagera bwangu, aragitanga ariko inkuru ntiyarangiriye aho.
Ku wa 14 Ukwakira 2026, Perezida Ndayishimiye yirukanye Umuyobozi w’urwego rushinzwe indege za gisivili akaba n’Umuyobozi w’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura, Lt Col Gervais Harerimana, wari umaze umwaka mu nshingano.
Lt Col Harerimana yasimbujwe Cpt Muvukanyi Steve, ariko impamvu yo kwirukanwa k’uyu muyobozi ntigaragara mu cyemezo cya Perezida Ndayishimiye, ahubwo bisobanurwa ko cyashingiye ku busabe bwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi, Egide Nijimbere.
Ku wa 19 Ukwakira, abakozi batatu bashinzwe procole mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu na bo barahinduwe.
Alphonsine Ndizeye wari umujyanama muri protocole ya Leta yasimbujwe Ines Nshimirimana.
Ines Nshimirimana wari umujyanama tekiniki ushinzwe igenamigambi mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu yasimbujwe William Ndihokubwayo.
Ndihokubwayo wari umujyanama tekiniki ushinzwe imibereho myiza mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu yasimbujwe Alphonsine Ndizeye.
Nubwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu bidahuza izi mpinduka n’inkuru y’igisokozo cya Angeline Ndayubaha, Abarundi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahamya ko bifitanye isano.






Ibitekerezo 0