Yagaragaje ko ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka, imishahara bahembwa ikiri mike kandi hakenewe kunozwa imibereho y’abasirikare.

Ubu busabe bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo, Grace Akifeza Ngabirano, ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingabo n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu. Iyo komisiyo iyobowe na Robinah Gureme Rwakoojo, umudepite uhagarariye Gomba y’Iburengerazuba.

Komisiyo yasuzumaga ibyo Minisiteri yagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, nyuma y’ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Akifeza yabwiye abadepite ati “Turasaba miliyari 1.900 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo twongere imishahara y’abakozi bose ba Minisiteri ho 100%. Imishahara bahembwa ubu ntijyanye n’ikiguzi cy’imibereho gikomeje kuzamuka. Kuyikuba kabiri byatera abasirikare akanyabugabo, bikanoza imibereho yabo kandi bikadufasha kubagumana mu ngabo.”

Akifeza yavuze ko ingengo y’imari idahagije yamaze kugira ingaruka ku bikorwa bya Minisiteri, birimo kwishyura abasirikare boherejwe mu butumwa hanze y’igihugu no kugura ibikoresho bakeneye.

Ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Minisiteri yasabye ko ingengo y’imari yayo ivuguruye iba miliyari 5.968 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyari 2.086,7 Frw), ariko ihabwa miliyari 5.686,3 (hafi miliyari 1.988,2 Frw). Ibyo byatumye ubutumwa bwa AUSSOM butagenerwa amafaranga, bigira ingaruka ku kwishyura abasirikare ibyo bagenerwa no kugura ibikoresho.”

Iyi mibare igaragaza ko habuze hafi miliyari 281,7 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyari 98,5 Frw) ku ngengo y’imari Minisiteri yari yasabye.

Akifeza yavuze ko amikoro make yatumye imishinga ikomeye y’ingabo itinda, anabangamira Minisiteri mu gushyira mu bikorwa ibyo yari yateganyije byose.

Uganda ifite ingabo muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo gushyigikira icyo gihugu no kugifasha kugarura umutekano (AUSSOM). Ifite kandi ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gikorwa cyiswe ‘Operation Shujaa’, ndetse no muri Sudani y’Epfo.

Akifeza yavuze ko ibikorwa by’Ingabo za Uganda (UPDF) mu Burasirazuba bwa Congo byagize uruhare mu kurwanya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF), mu gihe ingabo zoherejwe muri Sudani y’Epfo zafashije kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Juba no ku mihanda mikuru ihuza icyo gihugu na Uganda.

Yavuze kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ingabo zagaruje imbunda 56 mu bikorwa byo kwambura abantu intwaro mu gace ka Karamoja.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Akifeza yavuze ko gahunda yo kubakira abasirikare inzu 30.000, yatangijwe mu 2017, n’umushinga wo kubyaza ingufu z’izuba amashanyarazi i Nakasongola biri mu mishinga ikomeye ya Leta mu rwego rw’ingabo.

Perezida wa Komisiyo, Rwakoojo, yavuze ko yumvise ibibazo Minisiteri yagaragaje, kandi ko ibisobanuro yatanze bizafasha Inteko Ishinga Amategeko mu gusuzuma ibikwiye guhabwa ingengo y’imari mbere y’ibindi mu rwego rw’ingabo.