Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, Gen Muhoozi yacyuriye Otafiire amwibutsa ibyamubayeho i Kisangani, akemanga ubutwari bwe n’ubushobozi yari afite nk’umusirikare.

Ati “Turimo gukora iperereza ngo tumenye niba koko Otafiire ari Jenerali. Dukurikije amakuru dufite, ikintu kimwe rukumbi yagaragajemo ubuhanga ni ukugotwa n’Ingabo z’u Rwanda i Kisangani.”

Ni ibibaye mu gihe hashize igihe aba bagabo bombi barebana ay’ingwe, ndetse Gen Muhoozi akaba yaragiye akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira Otafiire no kumukangisha kumuta muri yombi.

Otafiire ni umwe mu basirikare b’inararibonye bafatanyije na Perezida Yoweri Museveni mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi mu 1986.

Byagenze bite i Kisangani?

Hagati ya 1999 na 2000, Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zarwaniye mu Mujyi wa Kisangani inshuro eshatu, nyamara ibihugu byombi byari byarafatanyije mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko mu 1997.

Ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi bwatangiye kuzamo agatotsi nyuma y’aho umutwe wa RCD warwanyaga ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila wiciyemo ibice bibiri.

Igice kimwe cyari kiyobowe na Ernest Wamba dia Wamba, gishyigikiwe na Uganda, mu gihe ikindi cyari kiyobowe na Émile Ilunga, gishyigikiwe n’u Rwanda.

Kutumvikana ku miyoborere y’uyu mutwe n’ububasha mu bikorwa bya gisirikare byatumye umwuka mubi ukomeza kwiyongera.

Muri Kanama 1999, Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zararwanye, imirwano irangira iza Uganda zitsinzwe.

Otafiire, icyo gihe wari ufite ipeti rya Colonel, yari umwe mu basirikare bakuru Perezida Museveni yari yarashinze gukurikirana ibikorwa by’Ingabo za Uganda muri Congo.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyagaragaje ko Otafiire yari i Kisangani ubwo iyi mirwano yabaga. Nyuma yo gusubira muri Uganda, yashinje Ingabo z’u Rwanda kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, ibirego ubutegetsi bw’u Rwanda bwamaganiye kure, bumushinja kugoreka ukuri ku byabaye. 

Ingabo z’ibihugu byombi zongeye kurwana muri Gicurasi 2000, zongera guhangana kuva ku wa 5 kugeza ku wa 10 Kamena 2000, mu mirwano yamenyekanye nk’Intambara y’Iminsi Itandatu.

Iyi mirwano yarangiye Ingabo za Uganda zisubijwe inyuma n’iz’u Rwanda. Yaguyemo abaturage ba Congo babarirwa mu magana, abandi benshi barakomereka, hanangirika ibikorwa remezo byinshi.

Muhoozi na Otafiire bapfa iki?

Umwuka mubi hagati ya Gen Muhoozi Kainerugaba na Maj Gen Kahinda Otafiire watangiye gufata indi ntera ubwo havukaga impaka ku muntu uzasimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Otafiire ari mu basirikare bakuru batahwemye kugaragaza ko badashyigikiye ko Gen Muhoozi yazasimbura se ku butegetsi.

Muri Gashyantare 2026, Otafiire yavuze ko nubwo akunda kandi akubaha Muhoozi nk’umuhungu wa Perezida Museveni, adashyigikiye ko yaba Perezida wa Uganda.

Ati “Ntabwo nanga Kainerugaba. Icyo ntashaka ni uko aba Perezida wa Uganda.”

Yashimangiye ko atazigera asaba imbabazi kubera iyo myumvire ye. 

Ubwumvikane buke hagati y’aba bagabo bombi bwongeye gufata indi ntera ku wa 30 Nzeri 2026, ubwo Otafiire yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, akanenga abasirikare bakuru bumva ko gukoresha ingufu ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo.

Nubwo Otafiire atigeze avuga izina rya Muhoozi, uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yafashe ayo magambo nk’amwibasira.

Ku wa 2 Ukwakira 2026, Gen Muhoozi yahaye Otafiire icyumweru cyo kuba yamusabye imbabazi, nyuma akigabanya akakigeza ku minsi itatu, amukangisha kumuta muri yombi naramuka atabikoze.