Amakuru yatangajwe na ChimpReports avuga ko Munanura yazamuwe ku ipeti ry’agateganyo rya ‘Général Major' mu gihe Gen Maj Richard Otto wari usanzwe ayoboye uru rwego ateganyirijwe izindi nshingano.

Gen Muhoozi yatangaje ko inzego z’umutekano zimaze gufata abasirikare barenga 20 bakoranaga na Lt Gen Elwelu, avuga ko barimo gufasha abakora iperereza.

Yagize ati “Twafashe abarenga 20 bahoze ari abasirikare ba Elwelu. Barimo gukorana neza n’inzego z’umutekano.”

Yanavuze ko Lt Gen Elwelu akwiye kwishyikiriza inzego z’umutekano, ndetse atangaza ko yambuwe amapeti ya gisirikare.

Umunyamakuru Andrew Mwenda ufatwa nk’inshuti magara ya Gen Muhoozi yatangaje ko Elwelu yitwikiraga amahame ya gikirisitu kugira ngo umugambi we wo kurwanya ubutegetsi udatahurwa.

Ati “Private Elwelu yihishaga ku mahame ya gikirisitu agamije guhisha umugambi afite wo kwigomeka kuri Leta. Ubu yahunze kandi Kirisitu ntamukiza kubera umugambi yateguye wo guhungabanya Uganda.”

Munanura asanzwe afite ubunararibonye mu rwego rw’iperereza rya gisirikare. Muri Gashyantare 2025, yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général avuye ku rya Colonel.

Muri Werurwe 2026, Gen Muhoozi yamugize Umuyobozi Mukuru wungirije w’iperereza n’umutekano mu ngabo. Mbere y’aho yari yarakoze mu kigo cy’ubucuruzi cy’igisirikare.

Lt Gen Elwelu we ni umwe mu basirikare bakuru bamaze igihe kinini muri UPDF. Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kuyobora ibikorwa bitandukanye birimo ibyakozwe muri Somalia no kurwanya umutwe wa LRA.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Kabiri ya UPDF hagati ya 2013 na 2017, aza kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017, azamurwa ku ipeti rya Lieutenant Général mu 2019, hanyuma aba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024.

Izi mpinduka zibaye mu gihe urwego rw’iperereza rya gisirikare muri Uganda rumaze iminsi rukora iperereza ku basirikare bakuru barimo Gen Maj Abel Kandiho, Brig Gen Charles Bakahumura na Gen Maj James Birungi, bakekwaho amakosa ajyanye n’imikorere y’iperereza.

Lt Gen Peter Elwelu wabaye Umugaba Mukuru wungirije w'Ingabo za Uganda arakomerewe
Lt Gen Elwelu ni umwe mu basirikare ba Uganda basenga cyane ariko Mwenda yavuze ko kuri iyi nshuro ntacyo Kirisitu amufasha