Bisimwa yabitangaje ku wa 25 Ugushyingo nyuma y’uko FRN ivuze ko tariki ya 22 Ugushyingo 2026, abarwanyi bayo bahanuriye indege muri Minembwe. Yavuze ko umuburo we ureba indege za gisirikare, iza gisivili n’izitagira abapilote, igihe bigaragara ko zishyira mu kaga abaturage bo mu duce igenzura.
Yagize ati “Kuva ubu, indege iyo ari yo yose, yaba iy’abasivili cyangwa iya gisirikare, cyangwa drone izashyira mu kaga abaturage bo mu duce tugenzura, izahanurwa.”
Bisimwa yavuze ko indege FRN yahanuye yari yarahinduwe kugira ngo ijye ikoreshwa mu ntambara. Yashinje abayikoreshaga kugaba ibitero ku baturage mu minsi yabanjirije ihanurwa ryayo, avuga ko kimwe muri byo cyahitanye umukobwa w’imyaka ine.
Mu itangazo ryo ku wa 24 Ugushyingo, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yavuze ko indege yari Cessna 208B kandi ko yari itwaye abantu bane. Yatangaje ko babiri bapfuye, Alexander Villette wo muri Afurika y’Epfo na Jordan Mugalya wo muri Uganda barafatwa.
Ingabo za RDC zatangaje ku wa 23 Ugushyingo ko ku munsi wabanje zari zatakaje itumanaho n’iyi ndege, zisobanura ko yari mu rugendo hagati ya Beni na Kalemie. Zavuze ko ikirere cyari kibi uwo munsi mu kwerekana ko ari byo byatumye iburirwa irengero.
Bisimwa yashinje kandi ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bazo kugota Minembwe, avuga ko byatumye abaturage bahura n’ingorane zo kubona ibiribwa n’imiti. Yavuze ko imirwano yanatumye abaturage bagorwa no kuva muri iki gice.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Kamena 2026 yagaragaje ko kugotwa kwa Minembwe n’ingabo za Leta n’izizishyigikiye kuva hagati mu 2025 byabujije abaturage kugenda bisanzuye, binagora abashaka kubagezaho ibikoresho by’ibanze n’imfashanyo.






Ibitekerezo 0