Ibaruwa yo ku wa 1 Ugushyingo 2026, yashyiriweho umukono na Visi Perezida wa FRN, Bertrand Bisimwa, yasabye Qatar nk’umuhuza gusaba Leta ya Kinshasa ibisobanuro ku mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga no gushyira iki kibazo ku murongo w’ibizaganirwaho mu nama itaha.
FRN yagarutse ku magambo Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ihuriro Union Sacrée ati “Iri Tegeko Nshinga ntabwo ndikunda kandi murabizi.”
Ku wa 30 Ukwakira 2026, ubwo Tshisekedi yaganiraga n’Abanye-Congo baba mu Burusiya, yongeye kuvuga ku ngingo zo mu Itegeko Nshinga atishimiye, avuga ko ari yo mpamvu ari kurirwanya.
FRN ivuga ko aya magambo ateye impungenge kuko Itangazo ry’Amahame ryashyiriweho umukono i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025 ryubakiye ku mahame y’Itegeko Nshinga rya RDC, kimwe n’Amasezerano Ngenderwaho ya Doha yo ku wa 15 Ugushyingo uwo mwaka.
Iyi mitwe ivuga ko guhindura uwo musingi hagati mu biganiro byatuma gahunda yose y’amahoro “isenyuka”, bityo ibiganiro bya Doha ntibibe bigishoboye gukomeza uko byateganyijwe.
FRN yasabye Qatar kubaza Kinshasa ku mugaragaro niba koko ishaka guhindura Itegeko Nshinga. Yanatangaje ko mu gihe uwo mugambi wakomeza, izakoresha uburyo bwose bukenewe kugira ngo iwukumire.
Kopi z’iyo baruwa zanagejejwe ku barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, n’umujyanama wa Perezida wa Amerika, Massad Boulos.






Ibitekerezo 0