Ambasaderi James Swan, yahawe ubu butumwa ubwo yahuriraga n'abayobozi bakuru ba FRN i Goma mu biganiro byibanze ku ishingwa ry'uyu mutwe.

Ku ruhande rwa FRN, ibi biganiro byitabiriwe na Perezida w'uyu mutwe, Joseph Kabila, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bamwungirije.

Nyuma y'ibiganiro, Bisimwa yavuze ko baganiriye kuri FRN, basobanurira Swan ko yashinzwe kubera ubutegetsi bw'igitugu buri muri RDC, aho ifite intego yo gukemura ibibazo bicyugarije no gushyiraho ubuyobozi bwiza.

Ku biganiro bya Doha, Bisimwa yavuze ko FRN yasobanuriye ko yasigaranye inshingano zose AFC/M23 yari ibifitemo kandi ko yiteguye kubahiriza imyanzuro yafatiwemo.

Swan yazanye ingingo yo kongeza MONUSCO manda, FRN imugaragariza ko ubu butumwa bumaze igihe muri gahunda yo gutaha, bityo ko yababajwe no kuba bwarongejwe igihe.

FRN yagaragaje ko kongera MONUSCO igihe nta shingiro bifite, ishingiye ku kuba mu myaka imaze muri RDC, umutekano warakomeje kuzamba.

Ati “Dutekereza ko kongerwa manda ntacyo bizahindura dushingiye ku bibazo igihugu kirimo. Twifuza ko MONUSCO itongererwa igihe, ahubwo igakomeza gahunda yo gutaha.”

Bisimwa yavuze ko mu biganiro bya Doha, MONUSCO yari yahawe inshingano yo gutanga ubufasha bujyanye no gutwara abari mu rwego rushinzwe kugenzura agahenge.

Yasobanuye ko ariko icyababaje FRN, ari uko mbere yo kuva mu Mujyi wa Uvira mu ntangiriro z'uyu mwaka, ingabo zo muri ubu butumwa zasabwe kujya kurinda abasivili ariko ntizajyayo.

Ati “Bityo rero ntitubona impamvu Kivu y'Amajyepfo, cyane cyane ibice tugenzura, binatekanye, MONUSCO yaba ijyayo.”

FRN yabwiye Swan ko ibabajwe n'ibitero ingabo za Leta ya RDC n'imitwe bikorana bikomeje kugaba mu bice bitandukanye cyane cyane muri Kivu y'Amajyepfo.

Kabila yamenyesheje MONUSCO ko itagikenewe mu Burasirazuba bwa RDC