Amakuru ava muri aka gace avuga ko kuva mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira rishyira uwa 1 Ugushyingo 2026, humvikanye amasasu menshi mu gihe impande zihanganye zakomeje kongera abasirikare mu buryo busa no kwitegura intambara ikomeye.
Ku rundi ruhande, hafi y'agace ka Rwege kari hagati ya Lubarika na Katogota, gakorerwamo ibikorwa by'ubuhinzi na ho humvikanye urusaku rw'imbunda nyinshi muri iryo joro.
Ku ruhande rw’ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bazo, abasirikare bakomeje kongerwa mu duce tw’imisozi yitegeye Lubarika na Katogota. Ku rundi ruhande, bivugwa ko ibirindiro bya FRN na byo bikomeje kongererwa ingabo.
Uku kwiyongera kw’ingabo n’ingendo z’abasirikare ku mpande zihanganye byatumye ubwoba bwiyongera mu baturage, bategereza ko Ikibaya cya Ruzizi gishobora kongera kubamo imirwano ikomeye nk’iyabaye mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.
Kuva mu gitondo cyo ku wa 1 Ugushyingo, abaturage benshi bo muri Katogota batangiye kuhava berekeza ahandi. Bamwe bazamutse bajya i Kamanyola, abandi bamanuka berekeza i Luvungi.
Imiryango myinshi yageze i Kamanyola yakiriwe n’indi miryango mu gihe bagitegereje ko ibintu bisubira mu buryo.
Nubwo abaturage ba Katogota bakomeje guhunga , ingendo z’imodoka na moto ku muhanda Bukavu–Kamanyola–Uvira zakomeje gukorwa.
Muri Fizi na ho, cyane cyane hafi ya Minembwe, ingabo za RDC n’imitwe bikorana byakomeje kuhagaba ibitero, bigamije kuhakura abarwanyi ba FRN.
Icyakora, ibibazo bikomeje kwiyongera ku basivili, by’umwihariko muri Fizi, aho imihanda imwe n’imwe ikomeje gufungwa, harimo ahashyizwe bariyeri imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC yishyurizaho amafaranga.
Sosiyete sivile n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bisaba impande zihanganye guhagarika ibirero no kubahiriza ibyo ziyemeje mu biganiro by’amahoro birimo kurinda abasivili.





Ibitekerezo 0