Iki cyemezo cyafatiwe i Rome mu Butaliyani, aho abayobozi bo muri C64 barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Jean Marc Kabund na Matata Ponyo bamaze iminsi ibiri bahurira mu biganiro birebana n’ibibazo bya RDC.
Itangazo ryasomwe na Sesanga rivuga ko kuva C64 yashingwa ku wa 19 Gicurasi 2026, yakomeje gukurikira uko politiki, umutekano n’imibereho y’abaturage bihagaze muri RDC, ikagaragaza impungenge ku mpaka zijyanye no guhindura Itegeko Nshinga, imirwano ikomeje mu burasirazuba ndetse n’ibyago byo gusenyuka k'ubumwe bw’igihugu.
Iri huriro ryashimangiye ko Itegeko Nshinga rigomba kuba hejuru y’inyungu z’umuntu cyangwa iz’ishyaka, rivuga ko ubwiganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko budashobora kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.
C64 yibanze cyane ku ngingo irimo ibiteganywa kuri manda za Perezida, ivuga ko nta tegeko rigenga kamarampaka rikwiye gukoreshwa mu kurenga kuri izo mbibi.
Itangazo rigira riti “Itegeko Nshinga rigomba kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa uko ryakabaye.”
Iri huriro ryamaganye umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo ubutegetsi burenze igihe cyateganyijwe, ariko rinamagana gufata ubutegetsi hakoreshejwe intwaro.
C64 isanga intambara ntacyo yakemura
Ku kibazo cy’umutekano, iri huriro ryavuze ko imirwano ikomeje gufata intera kandi ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura burundu ibibazo RDC irimo.
Ryahamagariye Abanye-Congo kwitabira ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu birimo impande zose, bigamije guhagarika imirwano no gushimangira ubumwe bw’Abanye-Congo.
C64 yavuze ko ibiganiro bigomba kugera ku mpande zose ziri mu makimbirane, kugira ngo imirwano ihagarare, hashyirweho uburyo bwizewe bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, kurinda abasivili no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.
Yasabye ko ubuhuza bwa Afurika bwongera guhabwa imbaraga kandi bugahuza ibikorwa birimo ibya Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani n’izindi gahunda mpuzamahanga zo gushaka amahoro. Yavuze ko buri cyemezo kigomba kujyana n’ingengabihe isobanutse n’uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
C64 yanahamagariye ubutegetsi bwa RDC gufungura urubuga rwa politiki, guhagarika gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iterabwoba rishyirwa ku banyapolitiki no kwemera ko haba inama za politiki.
Yasabye ko abanyapolitiki bari mu buhungiro bemererwa gutaha, imanza zishingiye ku mpamvu za politiki zigahagarara ndetse abantu bafunzwe kubera ibitekerezo byabo bya politiki bakarekurwa.
Iri huriro ryavuze ko intambara idakwiye kuba urwitwazo rwo guhagarika muri rusange ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, guterana no gukora imyigaragambyo mu mahoro.
Ryashimangiye kandi ko hakenewe iperereza ryigenga kandi ryizewe ku bugizi bwa nabi bwabaye mu myigaragambyo yo ku wa 12 Kamena n’iyo ku wa 15 Nzeri 2026, ndetse no ku rupfu rwa Manasseh Lomboto.
C64 yavuze ko ababugizemo uruhare bagomba kumenyekana binyuze mu butabera butabogama, abatangabuhamya n’abagizweho ingaruka bakarindwa, kandi ibyangijwe bigasanwa.
Guhura na Tshisekedi na Kabila
C64 yatangaje ko kubera uburemere bw’ibibazo bya politiki, ubukungu, imibereho n’umutekano RDC irimo, igiye kugerageza gushaka inzira y’Abanye-Congo ubwabo yo gusohoka mu bibazo.
Itangazo rivuga ko C64 izafata iya mbere mu gushaka guhura na Perezida Félix Tshisekedi ku ruhande rumwe, ndetse na Joseph Kabila ku rundi, kugira ngo baganire ku buryo hatangizwa ibiganiro by’igihugu byagutse kandi byemerwa n’impande zose.
Kabila ubu ni Perezida w'umutwe wa FRN wahoze ari AFC/M23. Yungirijwe n'abari bamaze igihe barwanya ubutegetsi bwa RDC barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Gen Maj Sultan Makenga na Dr. Freddy Kaniki.
C64 yavuze ko ibi biganiro byaba bigamije kurengera inyungu z’igihugu, ubusugire bwacyo n’ubumwe bwacyo, aho kuba urubuga rwo gushyigikira buri ruhande.
Iri huriro riteganya kandi gukangurira abafatanyabikorwa mpuzamahanga ba RDC kugira ngo bashyigikire igisubizo kirambye ku bibazo igihugu kirimo.






Ibitekerezo 0