Rwasa yashyikirije dosiye ye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, ku wa 21 Ugushyingo 2026, mbere y’umunsi umwe ngo igihe cyo kwakira kandidatire kirangire.
Uyu munyapolitiki yavuze ko yahisemo kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kubera ko ku wa 10 Werurwe 2024 habaye inama ya CNL atabizi, ikamukura ku buyobozi bw’iri shyaka.
Yifashishije ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi, iteganya ko uwari mu buyobozi bw’ishyaka ashobora kwiyamamaza nk’uwigenga nyuma y’imyaka ibiri kuva yirukanywe cyangwa yeguye ku buyobozi bwaryo.
Rwasa yavuze ko ibyo CENI ishobora kumusaba bitagomba kujya hejuru y’Itegeko Nshinga.
Ati “CENI ishobora kugira ibyo isaba, ariko Itegeko Nshinga riri hejuru y’andi mategeko yose. Ni ryo nshingiyeho.”
Mbere yo gutanga kandidatire, Rwasa yari yamaze kwishyura ingwate ya miliyoni 100 z’Amarundi isabwa umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mu gihe azaba yemerewe guhatana, azaba ari mu bazahangana na Perezida Évariste Ndayishimiye watanze kandidatire ku wa 13 Ugushyingo 2026.
Rwasa yavuze ko adatewe impungenge n’amashyaka 12 yashyigikiye Ndayishimiye, yemeza ko agifite abaturage benshi bamushyigikiye.
Uyu munyapolitiki ahamya ko Evariste Ndayishimiye ntacyo yagejeje ku gihugu mu myaka itandatu ishize ari ku butegetsi, bityo ko atamubona nk’umuteye ikibazo.
Ati “Nyakubahwa bamubajije ibyo yagezeho mu myaka itandatu ishize, avuga ko ntacyo yashoboye kugeraho. None uwo we guhatana na we wumva bigoye?”
CENI izasesengura kandidatire kuva ku wa 23 kugeza ku wa 26 Ugushyingo, itangaze ku wa 27 Ugushyingo izemewe n’izanzwe. Amatora ateganyijwe ku wa 3 Gicurasi 2027.






Ibitekerezo 0