Uyu musirikare yiyunze kuri FRN nyuma y'iminsi mike uyu mutwe ushinzwe, usimbuye ihuriro AFC/M23 ryari rigiye kumara imyaka itatu.
Guverineri wungirije w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru washyizweho na FRN, Willy Manzi, yatangaje ko Brig Gen yatorotse anyuze ku mupaka wa RDC na Angola, gusa igihe yatorokeye nticyatangajwe.
Manzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto ari kumwe na Brig Gen Kamanzi, agira ati “Yiyunze ku Ntare za Sarambwe (ARC) anyuze ku mupaka wa Lufu muri RDC na Luvu muri Angola.”
Brig Gen Kamanzi akomoka mu burasirazuba bwa RDC. Yabaye mu buyobozi bw'umutwe witwaje wa CNDP na M23 yawusimbuye mu 2012/2013.
Nyuma yo kwinjira mu gisirikare cya RDC, mu 2014 Kabila wayoboraga iki gihugu yamuzamuye mu ntera, amuha ipeti rya Brigadier Général, avuye ku rya Colonel.
Uyu musirikare yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n'ubutasi mu Karere ka Gisirikare 34 kari mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.
Brig Gen Kamanzi yiyunze kuri FRN mu gihe yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Gisirikare ya 12, akorera muri Congo-Central.





Ibitekerezo 0