Guverineri wa Trans Nzoia muri Kenya, George Natembeya, yabwiye Perezida William Ruto ko atari umukozi we, ashimangira ko yatowe n’abaturage kandi ko atagomba kwitega ko amwakira igihe yasuye ako gace atabimumenyesheje.
Natembeya yabivuze ku wa 10 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Ruto amushinje ko politiki ye yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi ibangamira imishinga y’iterambere muri Trans Nzoia.
Mu butumwa bugaragara ku ifoto yasangijwe na Kenyans.co.ke, Natembeya yabwiye Ruto ko akwiye gutandukanya inshingano za guverineri n’iz’abayobozi bahagarariye Guverinoma muri ako gace.
Yagize ati “Ruto, ntabwo ndi komiseri w’akarere cyangwa uw’intara; ndi guverineri.”
Yasobanuye ko igihe Perezida ateganya gusura Trans Nzoia, akwiye kubanza kumuhamagara, akamumenyesha uruzinduko kandi akamusaba ko bazajyana mu bikorwa biteganyijwe.
Natembeya yavuze ko yiteguye kumwakira igihe yabimenyeshejwe, ariko ko Ruto adakwiye kuhagera atunguranye ngo yitege ko ahita ahamusanga.
Aya magambo yakurikiye ibyo Ruto yavugiye i Endebess, aho yanenze ihuriro rya politiki rya Natembeya rizwi nka “Tawe”, arishinja kudindiza iterambere no kubangamira ibikorwa bigenewe abaturage.
Natembeya yamaganye ibyo birego, avuga ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bitavuze kurwanya iterambere.
Yashimangiye ko abaturage ba Trans Nzoia bishyura imisoro, bityo ko bakwiye guhabwa serivisi n’imishinga ya Leta hatitawe ku ruhande rwa politiki bashyigikiye.
George Natembeya yatowe kuyobora Trans Nzoia mu matora yo muri Kanama 2022. Mbere yaho, yari komiseri w’Intara ya Rift Valley.






Ibitekerezo 0