Mu ijambo yagejeje ku Muryango w’Abibumbye, Perezida Ruto yavuze ko Afurika ijyanye ku meza y’ibiganiro mpuzamahanga igitekerezo cy’ubukungu busangiwe n’iterambere rusange, aho guhora iteze amaboko ngo bayifashe.
Ati “Banyacyubahiro bayobozi, Afurika ntije gusaba. Tuje dufite igitekerezo. Ibi si byo tukiri byo, kuko dufite ubushobozi kandi dufite icyo dutanga.”
Mu myaka myinshi ishize, imikoranire ya Afurika n’amahanga yakunze kurangwa cyane mu rwego rw’imfashanyo, gusonerwa imyenda no gusaba kugira ijambo rikomeye mu nzego mpuzamahanga.
Perezida Ruto yavuze ko ubushobozi bw’ubukungu bw’umugabane bwahinduye uko ibintu bihagaze, yemeza ko bitakiri ngombwa ko usabiriza ahubwo na wo ukwiriye kugira ijambo mu biwugenerwa.
Yagaragaje ko Afurika ifite ubwinshi bw’amabuye y’agaciro, ubushobozi bukomeye mu buhinzi, ingufu zisazura mu buryo bwihuse ndetse n’abaturage benshi bakiri bato, hamwe n’isoko rifite abantu barenga miliyari 1.5.
Ati “Umugabane wacu ufite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro, ubushobozi bukomeye mu buhinzi, umutungo udasanzwe w’ingufu zisazura mu buryo burambye, ndetse n’abaturage bakiri bato kurusha ahandi ku Isi. Turi isoko rifite abantu barenga miliyari 1.5.”
Perezida Ruto yavuze ko ubwo butunzi butagomba gukomeza kurebwa nk’ibicuruzwa by’ibanze bitundirwa mu mahanga, ahubwo ko bugomba kuba umusingi w’iterambere ry’inganda kuri uyu mugabane.
Ati “Afurika si ikibazo Isi igomba gukemura. Afurika ni igisubizo Isi iri gushaka.”
Afurika ifite amabuye akenewe mu gukora za bateri, ibikoresho bibyaza imirasire y’izuba ingufu n’imodoka zikoresha amashanyarazi, ariko Perezida Ruto yavuze ko umugabane ushaka kugumana igice kinini cy’agaciro kava muri uwo mutungo binyuze mu gukora inganda.
Yavuze kuri gahunda ya Kenya yo kubaka uruganda rutunganya peteroli i Lamu nk’urugero rw’ishoramari no kongera agaciro ku musaruro Afurika ikeneye.
Yavuze ko urwo ruganda ruzaba rushobora gutunganya utugunguru twa peteroli 700.000 ku munsi kandi rukazatwara ishoramari rya miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.
Perezida Ruto kandi yasabye ko hatabaho gukomeza gutekereza ko Afurika igomba kwishingikiriza cyane ku mari iva hanze kugira ngo iterambere ryayo rigerweho.
Yagaragaje ko hari amafaranga arenga miliyari 4000 z’amadolari ya Amerika abitswe mu kigega cy’imisanzu y’izabukuru, ibigo by’ubwishingizi, banki zo muri Afurika n’ibindi, avuga ko hakwiye kubaho uburyo bwo kuyerekeza mu bikorwa remezo, inganda n’ingufu.
Ati “Afurika ifite ibihugu 54 kandi hafi umuntu umwe muri batanu ku Isi aba kuri uyu mugabane, ariko ibihugu bya Afurika bikomeje kugira uruhare ruto mu byemezo bigenga inguzanyo mpuzamahanga, ibiciro byo kwishyura imyenda n’amategeko agenga imari mpuzamahanga.”
Yakomeje ati “Ntidushobora gukomeza kugira inshingano zikomeye muri gahunda runaka, ariko tugakomeza kugira uruhare ruto mu kugena amategeko yayo.”






Ibitekerezo 0