Ngefa yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.
Yavuze ko hari abantu benshi bamaze kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa bafungiwe muri Gereza ya Makala i Kinshasa bazira ibyaha bifitanye isano n’imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa byo mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ngefa ntiyatangaje amazina y’abiyitaga abakozi bo mu biro bya Perezida, ariko yashimangiye ko amategeko azakurikirana umuntu atitaye ku mwanya afite cyangwa umurongo wa politiki agenderamo.
Ati “Amategeko agomba gukomera kandi agakurikizwa kuri buri wese.”
Minisitiri Ngefa yavuze ko Ubushinjacyaha bukomeje kongera imbaraga mu gukurikirana ibi byaha, aho hari dosiye butangiza ku bushake bwabwo nyuma yo kubona ibikorwa bishobora kunyuranya n’amategeko.
Yatangaje ko buri cyumweru, Minisiteri y’Ubutabera izajya ikurikirana umubare w’izi dosiye kugira ngo amategeko yubahirizwe. Hari n’imanza zamaze gutangira kuburanishirizwa mu cyumba cyihariye kiri muri Gereza ya Makala.
Ngefa yavuze ko intego atari uguhana gusa, ahubwo ari ukubaka urubuga rw’ikoranabuhanga rwubahiriza uburenganzira bwa buri wese n’indangagaciro z’igihugu.





Ibitekerezo 0