Yabitangaje ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ingendo za Uganda Airlines zihuza Entebbe na Kigali, aho yashimangiye ko iki cyerekezo cyari gikwiye kuba cyaratangiye kera, bitewe n’umubare munini w’abantu bakora ingendo hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Imibare igaragaza ko 20% by’abagenzi bose bagera i Entebbe baturuka mu Rwanda, bigatuma ruba igihugu cya kabiri gifite abagenzi benshi baza muri Uganda. Ni yo mpamvu iki cyerekezo cy’ingendo cyari gikwiye kuba cyaratangiye mu myaka myinshi ishize.”

Kaggwa yavuze ko mu myaka ine ishize, ikibazo cy’impamvu Uganda Airlines itakoraga ingendo zerekeza mu Rwanda cyakunze kugarukwaho mu nama z’Inama y’Ubutegetsi y’iyi sosiyete, ariko ntihagire igisubizo gifatika gitangwa.

Yagaragaje ko gutangiza izi ngendo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhahirane n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Uganda, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo.

Yasobanuye ko akamaro k’iki cyerekezo kadakwiye gupimirwa gusa ku mubare w’indege zihaguruka cyangwa izigwa ku bibuga by’indege, ahubwo gakwiye no gushingira ku mahirwe y’ubukungu kizafungurira abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Iki cyerekezo ntikigamije gusa gutwara abantu hagati y’ibibuga bibiri by’indege, ahubwo ni igikorwa remezo kizahuza abaguzi n’abacuruzi, abashoramari n’amahirwe y’ishoramari, abakora mu bukerarugendo n’aho ba mukerarugendo basura, abanyamwuga n’abakiliya babo, ndetse n’imiryango n’abaturage.”

Yongeyeho ko ingendo z’indege zikorwa buri munsi zizafasha abashoramari n’abacuruzi gutegura gahunda zabo neza, ku buryo bashobora kujya mu nama z’ubucuruzi no gusubira mu mirimo yabo bitabangamiye gahunda zisanzwe.

Kaggwa yavuze ko hari n’amahirwe yo kwagura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa bifite agaciro kanini cyangwa bisaba kugezwa ku isoko mu gihe gito.

Yagaragaje kandi ko kongera ingendo hagati ya Kigali na Entebbe bizafasha ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda no muri Uganda kubona abafatanyabikorwa bashya no kugeza serivisi zabyo ku bakiliya bo hakurya y’umupaka.

Mu bijyanye n’ubukerarugendo, yavuze ko ibihugu byombi bifite ibyiza nyaburanga byihariye, bityo bikwiye gukorana aho guhangana mu gukurura ba mukerarugendo.

Ati “Twembi dufite ibyiza byihariye, bityo ibi ntibikwiye gufatwa nk’irushanwa, ahubwo bikwiye kuba ubufatanye.”

Yatangaje ko mu ikubitiro Uganda Airlines izajya ikora urugendo rumwe buri munsi hagati ya Kigali na Entebbe, ariko ko hari gahunda yo kongera umubare w’ingendo uko ubufatanye mu bucuruzi n’umubare w’abagenzi bizagenda byiyongera.

Yasabye inzego z’ubucuruzi, izishinzwe ishoramari n’amashyirahamwe y’abikorera mu bihugu byombi gukoresha aya mahirwe mu guteza imbere imishinga ihuriweho, gushaka amasoko mashya no gukuraho inzitizi zibangamira ubuhahirane.

Kaggwa yashimangiye ko Uganda Airlines ishobora gushyiraho uburyo bwo koroshya ingendo zo mu kirere, ariko ko kugira ngo iki cyerekezo kizagire akamaro karambye bizasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zo mu Rwanda no muri Uganda.