Aba basirikare bari muri Somalia hagati ya Gicurasi 2024 na Mata 2026. Ku mpuzandengo, buri musirikare yishyuza amafaranga arenga miliyoni 30 z’Amarundi.
Bamwe mu basirikare bavuga ko mu gihe cyose bamaze muri ubwo butumwa, bahawe imishahara y’amezi atanu gusa. Ngo bari barijejwe ko amafaranga y’andi mezi azashyirwa kuri konti zabo bamaze gusubira mu Burundi, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.
Iki kibazo kirimo n’abasirikare bamaze gusezererwa mu kazi, bamwe muri bo bavuga ko bari bizeye ko aya mafaranga azabafasha gutangira ubundi buzima nyuma yo kuva mu gisirikare.
Umwe muri bo yavuze ko hari abari bayategereje kugira ngo bayakoreshe nk’igishoro, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati “Bamwe bamaze no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bari bizeye ko aya mafaranga azabafasha kubona igishoro cyo gukemura ibibazo byabo, ariko ibyiringiro byabo byarayoyotse.”
Aba basirikare bavuga kandi ko igihe kinini bamaze kure y’imiryango yabo cyatumye bagira ibibazo byinshi, birimo kutabona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri n’andi akoreshwa mu mibereho ya buri munsi.
Hari n’abavuga ko bafashe inguzanyo kugira ngo bakemure ibyo bibazo, bizeye kuzishyura bamaze kubona amafaranga bakoreye muri Somalia.
Amakuru ikinyamakuru RPA kivuga ko cyahawe n’abantu begereye aba basirikare agaragaza ko amafaranga yo kubishyura ashobora kuba yarabonetse kuva muri Kamena 2026, ariko ntarashyirwa kuri konti zabo.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yabajijwe kuri iki kibazo ariko ntiyagira icyo asubiza.





Ibitekerezo 0