Iki cyemezo cyafashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’urubanza rwamaze iminsi 12 rubera muri Santere ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi w’Akarere ka Gisirikare ka 34, Maj Dieudonné Kasereka, yavuze ko aba basirikare bari bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ubugwari, kwigomeka mu gisirikare no kwanga kubahiriza amabwiriza y’ababakuriye.

Muri uru rubanza, umusirikare ufite ipeti rya sergent yagabanyirijwe igihano kubera impamvu urukiko rwafashe nk’izoroshya icyaha, akatirwa kumara imyaka 10 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Abandi basirikare bane bagizwe abere. Barimo capitaine wari ushinzwe ubutasi muri Rejima ya 3415. Abaregwa bose bakomoka muri iyi rejima.

Bafatiwe mu gace ka Ngora ku wa 20 Ukwakira 2026, nyuma y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko byabereye i Ntoto muri Gurupoma ya Waloa Uroba muri Teritwari ya Walikale.

Ku ikubitiro, abaregwa bari abasirikare 54, ariko nyuma hiyongeraho abandi 16 bari muri dosiye imwe, bose hamwe baba 70.