SOS Médias Burundi yatangaje ko aba basirikare bari mu itsinda ry’abantu 22 bari bafunzwe, nyuma yo gushinjwa kwanga koherezwa mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru iki kinyamakuru kivuga ko cyahawe n’abasirikare, avuga ko aba basirikare bimuriwe ahandi ku wa 15 Ukwakira, ariko aho bajyanywe n’impamvu nyakuri y’iyimurwa ryabo bikaba bitaratangazwa.
Umusirikare umwe ni we wasigaye muri Gereza ya Murembwe, aho bivugwa ko we akurikiranweho icyaha cy’ubujura bukoresheje intwaro.
Aba basirikare bari baragejejwe mu rukiko rwa gisirikare, mu gihe bari bategereje icyemezo cyo kuba barekurwa by’agateganyo cyangwa bagakomeza gufungwa.
Bari barabuze ubwo bari bagiye koherezwa muri Kivu y’Epfo, nyuma baza gufatwa bashinjwa guta inshingano zabo no kwanga kujya ku rugamba.
Hari amakuru ava mu basirikare b’u Burundi bagaragaje impungenge ku mibereho yabo ku rugamba, ibikoresho bidahagije ndetse n’umunaniro uterwa no kumara igihe kinini badasimbuzwa.
Gereza ya Murembwe ifungiwemo abantu barenga 1000, barimo abasirikare 272 bakatiwe kuva mu mpera za 2024, bamwe bakurikiranweho kwanga kujya kurwanira muri RDC.
Hagati ya Kanama 2022 n’Ukuboza 2025, u Burundi bwohereje abasirikare barenga 29.000 mu burasirazuba bwa RDC hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi.
Kuva abasirikare b’u Burundi batangira kurwanya umutwe wa FRN wahoze ari ihuriro AFC/M23 mu 2023, baratsinzwe bikomeye, bamwe bafatwa mpiri, bamwe baricwa, abandi barahunga.
Gutsindwa kwabayeho kwatumye bamwe mu basirikare b’u Burundi banga kujya kurwana muri RDC kuko nta cyizere bafite ko bazataha amahoro. Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kubafunga.






Ibitekerezo 0