Imibare ya Leta ya RDC yashyizwe ahagaragara igaragaza ko Intara umunani muri 26 zigize icyo gihugu ni zo zibasiwe cyane n’iki cyorezo, mu gihe abarenga 10,300 bamaze kuyandura.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko kuva iki cyorezo cyatangira muri Gicurasi kugeza muri Kanama kimaze guhitana abantu benshi kurusha ibindi byorezo byabanje muri icyo gihugu.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu barenga 48,6% by’abanduye Ebola bicwa na yo.
Mu mibare Minisiteri y’Ubuzima muri RDC iheruka gushyira hanze igaragaza ko Intara ya Ituri iherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’iki gihugu ari yo ikomeje kwibasirwa cyane na Ebola.
Ibi akenshi biterwa n’uko iyi ntara ikunze kurangwamo n’amakimbirane bituma ibikorwa byo gukumira iki cyorezo bikomwa mu nkokora n’umutekano muke.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko iki cyorezo ari icya 17 cya Ebola cyibasiye RDC, ariko kimaze kuba icya kabiri gikomeye ku Isi, hashingiwe ku mubare w’abanduye.





Ibitekerezo 0