Aba bakozi, bari bafite ibyangombwa bibemerera gukorera muri Arabie Saoudite, bamaze iminsi itatu bafungiye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Riyadh, mbere yo gusubizwa i Nairobi ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.

Nk’uko Radio France Internationale (RFI) yabitangaje ku wa 4 Ugushyingo, bamwe muri aba bakozi bavuze ko bafashwe nabi mu gihe bari ku kibuga cy’indege, aho bafungiwe mu cyumba kimwe, bakarara hasi kandi bagahabwa ifunguro rimwe gusa ku munsi.

Umwe muri bo yavuze ko bafashwe nk’abantu bafite indwara ikomeye kandi bashobora kwanduza abandi.

Ku wa 30 Ukwakira 2026, Arabie Saoudite yatangaje ingamba nshya zo kwirinda Ebola, zirimo guhagarika ingendo zerekeza muri Kenya, kudatanga viza ku Banya-Kenya no kubuza kwinjira muri icyo gihugu abantu bose bari muri Kenya mu minsi 21 ibanziriza urugendo rwabo.

Ubuyobozi bwa Arabie Saoudite bwavuze ko izo ngamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Icyakora, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya yanenze iki cyemezo, avuga ko ingamba zafashwe zikabije.

Monika Mwema, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Ibigo Bishakira Abanya-Kenya Akazi mu Mahanga, yagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo cyashyize mu gihirahiro abakozi benshi bari biteguye kujya muri Arabie Saoudite.

Yavuze ko hari abakozi bari bafite ingendo ziteganyijwe kuri uwo munsi no ku munsi wari gukurikiraho, ariko bakaba batazi icyo bagomba gukora.

Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) na cyo cyasabye Arabie Saoudite kongera gusuzuma izo ngamba.

Arabie Saoudite ni cyo gihugu cyakira abakozi benshi b’Abanya-Kenya bajya gukorera mu mahanga, aho imibare itangwa na Nairobi igaragaza ko abarenga 350.000 basanzwe babayo.

Icyemezo cyo gukumira ingendo zituruka muri Kenya gikomeje guteza impungenge ibigo bishakira abaturage akazi mu mahanga, cyane cyane ku bakozi bari bamaze kubona amasezerano y’akazi n’ibyangombwa by’urugendo.