
Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho ubujura bwa moto, aho bikekwa ko bafata ibi binyabiziga bibye bakabicamo ibice, ibyuma byazo bakabishyira mu zindi bibye mu buryo bwo kusibanganya ibimenyetso.
Bafatiwe mu mukwabo wabaye mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Gicurasi 2026.
Abafashwe basanzwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Rwesero, bafite moto ebyiri bibye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abafashwe baguwe gitumo bari gusenya moto bibye.
Ati “Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangiye iperereza.”
CIP Kamanzi yatangaje ko ibikorwa byo gufata n’abandi nk’aba bigikomeje, anaboneraho kuburira uwo ari we wese utekereza gukora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko abishora mu bujura, avuga ko bazabafata nta kabuza.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
