Ni umubyeyi ushobora kwita inzu y’ibitabo, kuko yabonye byinshi cyane byiza n’ibibi. Yapfushije abantu barenze 200 muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ni na we wanze guheranwa n’agahinda ajya guteza imbere aho avuka nubwo hamusize ari nyakamwe, ahashinga hoteli benshi ubu bakesha amaramuko.
Dr Nyiramilimo yavukiye mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, aho kuri ubu afite hoteli yitwa Rushel Kivu Resort, ubu ifite agaciro k'arenga miliyari 2 Frw.
Yamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda. Yabaye muri Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aba Umusenateri, nyuma aba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), umwanya yavuyemo mu 2017.
Ni umubyeyi wakoze imirimo itandukanye yaba muri Guverinoma no ku giti cye ku buryo yagize uruhare rukomeye mu kwiyunga kw’Abanyarwanda no mu iterambere ry’igihugu.
Nk’ubu afite ibikorwa bitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba birimo na Rushel Kivu Resort ikorwamo n’abasaga ijana ariko abenshi ni abavuka mu murenge wa Boneza no muri Rutsiro by’umwihariko, aho atanga akazi nta we aheje.

IGIHE yasuye uyu mubyeyi, agaragaza urugendo rwe mu kubaka u Rwanda, ibyo yishimira n’ibyo asaba ubuyobozi kugira ngo igihugu gikomeze kubera urugero ibindi.
Bimwe mu birango u Rwanda rufite, Nyiramilimo yabigizemo uruhare aho yagiye ibilometero ibihumbi ajya kubikoresha mu mahanga.
Dr. Nyiramilimo wari mu bagize Guverinoma y'inzibacyuho avuga ko muri kiriya gihe bahuye n'akazi kenshi kandi gasaba ubushishozi by'umwihariko akazi ko gutoranya no kwemeza ibirango bya Repubulika y'u Rwanda.
Mu mwaka wa 2000 ubwo yari mu isoko ryo ku Ruyenzi Saa kumi z'umugoroba ni bwo Dr. Nyiramilimo wari umuganga yahamagawe na telefone yo muri Perezidansi ya Repubulika imubwira ko Perezida, icyo gihe wari Pasteur Bizimungu, amukeneye.
Yagiyeyo bamubwira ko bamutoranyije ngo abe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, agiye gukorana na Nyandwi Desideri wari wahawe kuyobora iyo minisiteri.
Mu kazi gakomeye bakoze harimo gutegura no kuyobora ipiganwa ryo gushyiraho ibirago by'igihugu.
Ati "Nka Minaloc twateguye ipiganwa kugira ngo abantu bapiganirwe guhimba indirimbo yubahiriza Igihugu, Ibendera rishya n'ikirango gishya. Indirimbo yubahiriza igihugu yansinze n'iyahimbwe n'abantu bari bafungiye muri Gereza ya Karubanda. Nyuma twaje kugira akanama gasubira mu magambo kari gakuriwe na Joseph Nsengimana wari umujyanama wa Perezida, amagambo tugenda tuyanoza neza, ijwi ntabwo twarihinduye ariko twarayihutishije kuko bari bayiririmbye mu njyana igenda gahoro".
Leta yamuhaye misiyo ajya mu ruganda rwo mu Budage gukoreshayo ibendera, cyane cyane mu guhindura amabara yari yakozwe mbere kuko ntiyari ajyanye neza n’ayemejwe. Ati "Nagiye aho bayakoreraga gukosoza no kuzana amwe ngo yemezwe."
Ati “Ibendera nyine nza kuzarizana ndyerekana muri guverinoma, nyuma njya no kuryerekana mu Nteko Ishinga Amategeko. Tariki 5 Gicurasi 2003 abaturage bitorera ku bwinshi Itegeko Nshinga ririmo ibirango by'igihugu".

Tariki 4 Nyakanga 2003, umunsi atazibagirwa
Dr Odette Nyiramirimo wakuze yanga akarengane, nyuma y'aho abantu barenga 223 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko tariki 4 Nyakanga 2003 ari umunsi utazibagirana mu mateka ye, ndetse n'ubu iyo avuga ku byabaye uwo munsi ibyishimo byongera kumurenga.
Ati “Tariki 4 Nyakanga 2003 ni bwo habaye umuhango ukomeye hariya kuri Stade, kubona bariya basirikare bazanye biriya birango tukabona ibendera rirazamutse! Umva nakubwira ko ari bwo numvise ko FPR itsinze, n'ubu ngize ikiniga… Naravuze ngo noneho FPR iratsinze kuko tugize ibendera, ritarimo amacakubiri, ritarimo wa mutuku w'amaraso".
Abajijwe impamvu akunda FPR cyane kandi atayibamo, Nyiramilimo asobanura ko ari mu batangije ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, avuga ko nubwo atinjiye muri FPR Inkotanyi ntacyo ayigaya.
Ati "Impamvu nkunda FPR ni uko ifite intego nziza yo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda bose, nanjye yarankijije! Sinayinjiyemo kuko nari mu Rwanda, nkaba nari mu ba mbere binjiye muri PL igishingwa."
Nubwo u Rwanda rumaze gutera imbere mu buryo bugaragara, ruracyafite inzira ndende kugira ngo rugere ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize bitarenze imyaka 24 iri imbere.
Ibyo bisaba kugira abayobozi bashishikajwe n’iterambere ry’abaturage, gukomeza kunga ubumwe no gukorera hamwe n’ibindi bifasha Abanyarwanda gukora batikoreshejwe kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza.
Dr Nyiramilimo usanzwe ari umuhanga mu Bugenge, no kuvura indwara z'imyanya myibarukiro waje kuba umunyapolitiki, ashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yishimira aho igihugu kigeze mu kurwanya ubukene, kubaka ibikorwaremezo no kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda ariko akavuga ko ubumwe bw'Abanyarwanda bugikeneye kwitabwaho.
Ati "Ni ikintu cya mbere abayobozi bakwiye gukomeza kwigisha, bagashyiramo imbaraga kandi nabo bakabanza bakabyemera. Hari ababa mu buyobozi bataremera ko ubumwe n'ubwiyunge ari nkingi yo kubaho kwacu, n'imibereho y'u Rwanda, bakwiye rero kubanza bagasobanukirwa neza hanyuma bakabyigisha abaturage.”
Yakomeje ati "Icya kabiri, abaveterineri, abagorome nibamanuke bave mu biro berekere abaturage uko bakora bagatera imbere. Hari igihe aba meya batangaga za raporo ngo hose twarangije gukora amaterasi y'indinganire. Hari terasi ndinganire n'imwe mwabonye muri Boneza muza? Ahenshi hamazwe n'isuri.”

Guhendwa amata, inkomoko ya hoteli ye
Dr Nyiramilimo yagaragaje ko amafaranga yahembwaga yagiye ayakusanya aguramo ubutaka ahitwa Rusheshe, ahashyiramo ibikorwa by’ubuhinzi n'ubworozi.
Mu mu bikorwa bye yari afite Rusheshe, abacuruza amata bajyaga kumugurira amata, litiro bakayigura 150Frw kandi mu Mujyi wa Kigali igura 400Frw.
Ibi biri mu byatumye mu 2014, atangira kubaka hoteli ku Kiyaga cya Kivu. Ni hoteli yatangiranye ibyumba bibiri gusa ariko byagiye byiyongera kugera aho kuri ubu hoteli ye ifite ibyumba 18 bigezweho.
Ni hoteli ifite umwihariko wo kuba yubatse hafi y'inkombe z'Ikiyaga cya Kivu ziriho umucanga karemano.
Undi mwihariko ni uko hafi yayo, Dr Nyiramilimo yahubatse ikibuga cy'indege gito, cyifashishwa igihe hari umukiliya ugize uburwayi bukeneye ubutabazi bwihuse cyangwa umukiliya ukeneye kugera i Kigali mu gihe gito.
Abagana iyi hoteli n'izindi zirindwi zimaze kuhagera, baba bafite amahirwe yo gusura ubworozi bw'inka z'inyambo, Dr Nyiramilimo yororera ku Kirwa cya Bugarura, ahari ikigo kigisha umuco n'amateka bishingiye ku nka n'amata.
Mukeragendo w'Umunyamahanga ukeneye gusura izi nyambo yishyura 40$ arimo ikiguzi cy'urugendo na serivisi zindi ahabwa.
Muri Rutsiro Nyiramilimo yahatangije ibindi bikorwa by’ubugiraneza bigamije gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe, byose agamije guteza imbere agace avukamo.



Ibitekerezo 0