Uyu mukino wabereye muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis, warangiye Tunisia yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda u Rwanda amanota 25-13, 25-18 na 25-18.
U Rwanda rwari rwinjiye muri uyu mukino nyuma yo gusoza imikino yo mu Itsinda D ku mwanya wa kabiri, aho rwari rwabonye intsinzi ebyiri zirimo iyo rwatsinzemo Centrafrique amaseti 3-0 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1 mu gihe muri 1/8 rwatsinze Gambia amaseti 3-0.
Gusa mu mukino wo guhatanira itike ya ½, Tunisia yagaragaje ubunararibonye n’imbaraga mu bice bitandukanye by’umukino, bituma ibona intsinzi mu maseti atatu yikurikiranya.
Mu mibare y’umukino, Tunisia yagize imbaraga mu gusatira aho yakoze amanota 40, mu gihe u Rwanda rwabonye 25. Mu guhagarika serivisi, Tunisia yabonye amanota umunani, u Rwanda rubona atatu.
Ku mipira ikomeye yabyaye amanota ivuye kuri serivisi, Tunisia yabonye ane, u Rwanda rubona rimwe. Ku makosa yakozwe ku mpande zombi, Tunisia yabonye amanota 23, mu gihe u Rwanda rwabonye 20.
Abakinnyi ba Tunisia, Oussama Ben Romdhane na Ali Bongui, ni bo batsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho buri umwe yagize amanota 13.
Uyu mukino wamaze isaha imwe n’iminota umunani, aho amaseti uko ari atatu yamaze iminota 20, 23 na 25.
Nyuma yo gutsinda u Rwanda, Tunisia yabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’Igikombe cya Afurika, mu gihe u Rwanda rugomba guhatanira hagati y’umwanya wa gatanu n’uwa munani.
Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.
Mu irushanwa riheruka mu 2023, rwegukanye umwanya wa gatandatu inyuma ya Misiri yegukanye igikombe, Algeria, Libya, Tunisia ndetse na Cameroun.






Ibitekerezo 0