Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Kasarani Arena Hall y’i Nairobi muri Kenya, ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika.

U Rwanda rwagaragaje imbaraga kuva ku iseti ya mbere, aho rwasize u Burundi amanota menshi, rubutsinda ku manota 25-19.

Mu iseti ya kabiri na bwo Abanyarwandakazi bakomeje gusatira, bayitwara ku manota 25-16, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota biboroheye cyane ku manota 25-8.

Iseti ya mbere yakinwe iminota 18, iya kabiri ikinwa iminota 22 mu gihe iya gatatu yakinwe iminota 18.

Muri uyu mukino wamaze isaha imwe n’iminota umunani, abakinnyi bitwaye neza bagafasha u Rwanda cyane harimo Nyirahabimana Marie Divine wakoze amanota 16 harimo 14 yasatiriye akayatsinda n’andi abiri yakuye ku mipira yahuriyeho n’abakinnyi ba Burkina Faso.

Mu gushaka itike ya ½, u Rwanda ruzakina na Ghana yasezereye Zambia.

Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha mu Gikombe cya Afurika
Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha mu Gikombe cya Afurika
Abakinnyi Burkina Faso yifashishije muri uyu mukino
Abakinnyi Burkina Faso yifashishije muri uyu mukino
Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Burkina Faso igera muri 1/4 mu Gikombe cya Afurika
Ikipe y'u Rwanda yatsinze iya Burkina Faso igera muri 1/4 mu Gikombe cya Afurika