Mu 2022, Lucas wari ufite imyaka 37, yabonye ikibyimba ku gitsina cye, gitangira kumutera ububabare bukabije no kugira ibibazo byo kwihagarika.
Yabanje gukeka ko ari ubundi burwayi, ariko umugore we amusaba kujya kwa muganga, aho ibizamini byagaragaje ko arwaye cancer.
Mu Ukwakira 2022, abaganga baramubaze bakuraho igitsina cyose kugira ngo bamukize cancer. Muri Nyakanga 2023, yamenyeshejwe ko nta cancer ikigaragara mu mubiri we. Bamaze kumubaga, inzira icamo inkari barayihinduye, ku buryo iyo yajyaga kwihagarika byamusabaga kwicara aho guhagarara bisanzwe ku bagabo.
Nyuma yo kumara igihe ahanganye n’ingaruka z’iki kibazo, Lucas yatangiye urugendo rwo kongera kubakirwa igitsina.
Muri Werurwe 2026, abaganga bo mu Bitaro bya University College Hospital i Londres bamubaze amasaha icyenda, bifashishije uruhu n’izindi nyama zo ku kuboko kwe kw’ibumoso kugira ngo bamukorere igitsina gishya n’umuyoboro w’inkari.
Icyakora, ibikorwa byo kukimwubakira ntibirarangira, kuko ateganya kubagwa bwa nyuma mu 2027.
Lucas yavuze ko umugore we yamubaye hafi muri uru rugendo, ndetse ko uburwayi bwe bwatumye barushaho gukundana.
Yashimangiye ko kuba umugabo bitagarukira ku kugira igitsina gabo, ahubwo ko hari ibindi byinshi bigaragaza agaciro k’umuntu.








Ibitekerezo 0