Uyu mugore w’imyaka 50 yari agiye kwicirwa muri Gereza ya Riverbend Maximum Security Institution i Nashville, ahagana saa Mbiri z’ijoro ku wa Gatatu.

Abamwunganira bahise batanga ubusabe bwihutirwa bwo guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gihano, bavuga ko yari yataye ubwenge ariko akiri muzima.

Bagize bati “Pike yataye ubwenge, ariko umutima we uracyatera kandi arakoroma ku buryo byumvikana.”

Umwe mu banyamategeko be yabwiye BBC ko Pike yajyanywe mu bitaro, aho yakorerwaga ubutabazi bwo kurokora ubuzima bwe, nyuma yo guterwa inshuro ebyiri umuti wa pentobarbital.

Ubutegetsi bwa Tennessee bwari butaragira icyo butangaza ku byabaye.

Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Colleen Slemmer.

Mu itangazo abamwunganira bagejeje ku kinyamakuru Tennessean, bavuze ko ibyo bari baragaragaje nk’impungenge ku buryo igihano cyari gushyirwa mu bikorwa byabaye.

Bagize bati “Muri iri joro, Leta ya Tennessee yongeye kunanirwa gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu buryo bwubahirije amategeko.”

Bakomeje bati “Ntabwo tunejejwe n’uko ibyo twavugaga byagaragaye ko ari ukuri, ariko impungenge Pike yari yaragaragaje zabaye impamo: ingorane zo kubona imitsi yo guteramo umuti, imitsi yangiritse, pentobarbital yatakaje ubuziranenge, no kutagira ubutabazi bwihutirwa igihe ibintu bitagenze neza.”

Nyuma y’uko uburyo bwo kumwica busa n’ubwananiranye, abanyamategeko be basabye urukiko guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’igihano no gutegeka ko ahabwa ubuvuzi.

Umucamanza Clifton L. Corker yasohoye icyemezo agaragaza ko “abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi batangiye kumwitaho nk’uko byasabwe.”

Dr Joel Zivot, umwarimu mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Emory yavuze ko bishoboka ko pentobarbital itageze mu maraso ye ku rugero ruhagije ngo ihagarike guhumeka n’imikorere y’umutima n’amaraso.

Igihano cyari cyatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rutesheje agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwo kugisubika.

Abamwunganira bavugaga ko igihe yakatirwaga igihano cy’urupfu mu 1996, abagize inteko y’abacamanza batabonye amahirwe yo gusuzuma ibimenyetso byashoboraga kumworohereza igihano, birimo amateka y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe akiri umwana.

Guverineri wa Tennessee yari yanze ubusabe bwa Pike bwo kugirirwa imbabazi muri iki cyumweru. Ni we mugore wenyine wari utegereje gushyirirwa mu bikorwa kw’igihano cy’urupfu muri iyo leta.

Pike yari afite imyaka 18 mu 1995, ubwo we n’uwari umukunzi we, Tadaryl Shipp, bakubitaga, bagakorera iyicarubozo bakanica Colleen Slemmer wari ufite imyaka 19. Bari baramenyaniye mu kigo cyatangirwagamo amahugurwa y’imyuga ku rubyiruko rwari rufite ibibazo by’imyitwarire.

Mu busabe bwe bwo kugirirwa imbabazi, Pike yavuze ko yari agamije gukubita Slemmer, ariko atashakaga kumwica, gusa akaza kunanirwa kwifata.

Christa Pike yarusimbutse nyuma yo guhabwa imiti yagombaga kumwica
Christa Pike yarusimbutse nyuma yo guhabwa imiti yagombaga kumwica