Steve Jenks umusirikare wo muri Amerika, wanarwanye muri Iraq agiye kugaragariza urukundo yakundaga nyina uherutse kwitaba Imana amujyana gushyingurwa ku kwezi.

Uburyo bwo gushyingura abantu ku kwezi bwazanwe n’ikigo cy’abanya-Amerika Elysium Space gisanzwe cyizobereye mubyo gushyingura mu cyubahiro abantu bakomeye.

Cyatangije umushinga wo gushyingura abantu ku kwezi tariki ya 12 Kanama, aho ku madorali ya Amerika 9950 uwapfuye ajyanwa hafi y’ukwezi akaba ariho ashyingurwa.

Elysium Space yakoranye muri uyu mushinga na Astrobotic ikigo kizobereye mu bumenyi bw’isanzure gikorana bya hafi n’Ikigo cy'Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n'isanzure,NASA.

John Thornton, umuyobozi wa Astrobotic avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo ukwezi kugerweho na benshi kandi n’abaturage bamenye neza ko ukwezi kutabari kure cyane.

Inkuru dukesha urubuga rwa Yahoo ivuga ko nyina wa Steven Jenks yishwe na Cancer ariko kandi uyu mugabo ashimishwa by’intangarugero n’ibaruwa yigeze kumwandikira ari ku rugamba ari nayo yashingiyeho ahitamo ko yazashyingurwa ku kwezi mu rwego rwo kurushaho kuzirikana ineza yamugiriye.

Bimwe mu bikubiye mu ibaruwa nyina yamwandikiye yagiraga iti “Mwana wanjye nubwo uri wenyine ndetse tukaba dutandukanijwe n’intera ndende, iteka ujye witegereza ukwezi uzirikane ko ntari kure yawe. Nzagukunda kugeza ku mpera y’Isi”

Ku ikubitiro, abantu ba mbere 50 bazifuza ko ababo bapfuye bajyanwa gushyingurwa ku kwezi bazajya bacibwa amadorali ya Amerika 9950 ariko abazakurikiraho bo bazacibwa amadorali 11 950.

Urukundo nyina yamukundaga nirwo rugiye gutuma amushyingura ku kwezi
Urukundo nyina yamukundaga nirwo rugiye gutuma amushyingura ku kwezi

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale