{Mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde hashyizweho ikamyo imena amazi ku bo isanze banyara ku muhanda.}

Iyi kamyo yahawe akazina ka “Peeing Tanker” (Ikamyo inyara) ifite icyapa kiriho umugabo uri kwihagarika giciyemo umurongo n’amagambo agira ati 'You Stop, We Stop' (Urahagarara, natwe turahagarara).

Abashinzwe kugenda bacunga abihagarika ku muhanda baba bari hejuru y’iyi kamyo ku buryo baba biteguye gutungura uwo bafashe.

Daily Mail ivuga ko bamwe bamaganiye kure iki gitekerezo cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Mumbai bavuga ko biterwa n’uko nta misarani rusange irangwa muri uyu mujyi.

Abandi ariko basanga ari byiza kuko ngo bizigisha Abahinde kuzirikana akamara k’umusarane ndetse bakareka kwihagarika aho babonye kuko ngo byabokamye.