{Muri Sky Hotel habereye igitaramo cyarimo n’irushanwa mu kurya ibiryo byinshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012. Iri rushanwa rikaba ryegukanywe n’umuhanga mu kurya witwa Temarigwe.}
Hitimana Asuman wateguye iri rushanwa aganira na IGIHE yadutangarije ko aya marushanwa yabimburiwe n’igitaramo cyatangiye abahanzi batandukanye nka Makonikoshwa, Tete Roca n’abandi baririmba, ariko abantu bafite amatsiko yo kuza kureba aho abahanga mu gufungura bahatana.
Mu irushanwa ryo kurya hahatanaga abantu batatu ari bo Temarigwe, Nsengiyumva Gilbert na Regis Uwamungu, aho barushanwaga mu kurya ibiro 3 by’umuceri, ibiro 3 by’inyama, iseri ry’imineke rifite nk’ikiro kimwe na Fanta za tonic icumi (10).
Irushanwa ryo kuri uyu wa Gatanu ryaje gutangira, uwitwa Regis arya inyama zose, n'umuceri muke muke, ashyiraho imineke ibiri anywa na Fanta ebyiri ariko avuga ko ananiwe.
Gilbert we n’ubwo yariye byinshi, na we yaje gusezera ariye nk'ibiro 2 by'umuceri, amaze inyama zapimaga ibiro bitatu (3kg), ananyweye Fanta eshatu n'umuneke umwe udatonoye, ariko ananirwa atarabimara.
Temarigwe usanzwe ari kizigenza mu gutamira, mbere y'uko irushanwa ritangira yabanje guterura amajerekani atatu, abiri mu maboko n’indi imwe ayiteruje umunwa, hanyuma arya amagi 10 mabisi atayatonoye.

Temarigwe ni we watsinze kuko ari we wasigaye mu irushanwa kuko abandi bakinnyi bari bamaze kunanirwa we agishoboye gukomeza kurya, ndetse yanavugaga ko namara ibye bamuha n’ibyo abandi bakinnyi basigaje akabirya na byo. Abayoboye irushanwa bahise batangaza ko ari we wegukanye intsinzi.
Nyuma y’uko Temarigwe yesheje umuhigo, yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibuhumbi 50 ahita anasaba ko abaterankunga bamugana akarushaho guteza imbere umukino we.
Tubajije Hitimana ni ba nta zindi mbaraga zikoreshwa ngo aba bakinnyi babashe kurya bene aka kageni, yavuze ko yumva atari byo kuko mbere y’uko imikino itangira amarana na bo umunsi abagenzura ngo keretse niba bashobora kugira ibyo bafata mbere y’icyo gihe.
Temarigwe yavukiye mu Biryogo h’i Nyarugenge ya Kigali mu mwaka wa 1953. Uyu mugabo azwiho kudapfusha ubusa ihaho, haba mu marushanwa cyangwa se mu ngo aho aba yatumiwe.
Amateka ya Temarigwe ni maremare
Ahagana mu mwaka wa 1985, Ishyirahamwe ry’aba-scouts mu Rwanda (ASR), bamufashije kujya mu marushanwa yo kurya umuceri mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Aha yarushanijwe n’abantu bava mu bihugu bya Kenya, Afurika y’Epfo, u Buyapani n’u Bushinwa.

Muri aya marushanwa yasize aberetse aho abera akag,a kuko yariye ibiro bigera kuri 30 by’umuceri akurikirwa n’Umuyapani wariye ibigera kuri 20. Yahavanye igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni imwe y’Amanyarwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu amarushanwa n;aya yabereye kuri Ambiance Club i Remera, mugihe kuri iki Cyumweruabere Nyabugogo kuri Top Chef Restaurant.

Ibitekerezo 0