NASA yatangije umwitozo uzamara umwaka uzitabirwa n’abantu batandatu bagashyirwa ahantu hafite imiterere ijya gusa n’iy’umubumbe wa Mars.
Iyi myitozo yatangiye kuya 28 Kanama 2015, abantu batandatu bashyizwe ahantu hateye nko kuri Mars muri leta ya Hawaii imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bazabaho, barye ndetse n’itumanaho ryabo rikorwe nk’abari ku kuri Mars.
Nyuma y’uyu mwitozo, NASA, izareba niba ubuzima bushoboka kuri uyu mugabane.
Aha bashyizwe muri Hawaii ni ahantu hatari ibihingwa byinshi mu gace k’ibirunga ndetse nta n’inyamaswa zihaba.

Iri tsinda kandi rirategurwa kuba hazavamo abazakorera uruzinduko ku mubumbe wa Mars mu minsi iri imbere.
Rigizwe n’abantu batandatu aribo Carmel Johnston inzobere ku miterere y’ubutaka, Christiane Heinicke wize ibijyanye n’ubugenge ndetse akaba n’umuhanga mu bwubatsi, Sheyna Gifford w’umuganga, Andrzej Stewart, Cyprien Verseux na Tristan Bassingthwaighte.
Uyu mwitozo wo kwimenyereza ubuzima nk’ubwo kuri Mars uzatwara NASA akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri y’amadolari.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale

Ibitekerezo 0