Kwigaragambya ariko buri gihe ntibivuze kugira icyo wamagana, nubwo kenshi ariko biba byifashe. Inshuro nke zishoboka, hari abigaragambya berekana ahubwo ko hari icyo bashyigikiye, icyo gihe bikitwa “kwiyerekana”. Mu Kirundi bakabitandukanya mu magambo abiri “Imigumuko n’ imyiyerekano”.

Kwigaragambya bishobora gukorwa kwinshi mu buryo bunyuranye, cyangwa bigakorwa na benshi bateraniye hamwe, cyangwa hirya no hino ariko bagahuza intego n’intumbero. Kwigaragambya kandi bishobora no gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye.

Ubwoko bunyuranye bwo kwigaragambya muri iki gihe:

1. Imyigarambyo yo kwiyicisha inzara

Kwiyicisha inzara ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ko umuntu atishimiye ikintu runaka, bikaba ngombwa ko akurikiranirwa hafi, kugira ngo ibibazo bye bikemuke. Mu bihugu byubahiriza cyane uburenganzira bwa muntu, yitabwaho byihuse ngo aticwa n’inzara, aho butubahirizwa cyane baramureka yabona inzara igiye kumunangura akaba ariwe ugabuza.

2. Abagore bigaragambya biyima abagabo babo

Kwigaragambya kw’abagore biyima abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro, ni kimwe mu bijya bikorwa cyane cyane mu bihugu bya Aziya, na hamwe na hamwe muri Afurika (Kenya, Afurika y’Epfo, …). Abagore babijyaho inama kandi bakabyubahiriza bose, abagabo bagafata umwanya wo gukemura ikibazo cyabahugije abagore babo.

Ubu buryo ariko bwo kwigaragambya umugore yiyima umugabo, ntibushoboka na gato mu gihugu icyo ari cyo cyose kigendera ku mahame y’idini ya Islam.

3. Imyigaragambyo yo kwambara ubusa, igice cy’umubiri

Iyi myigaragambyo yo kwiyambura igice kimwe cy’umubiri ikunze gukorwa muri iyi minsi, ariko igatandukana bitewe n’umuco w’aho ikorerwa.

Ku mugabane w’u Burayi na Amerika, abagore bashyira ku karubanda amabere yabo, bakiyerekana kandi bambaye utwambaro tugufi cyane, bakajya ahirengeye ngo ikibazo cyabo cyumvikane.

Mu minsi mike ishize, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagore bigaragambije bambaye ubusa hejuru, basaba ko bakwemerwa kujya nabo batambara ku gice cyo hejuru nkuko abagabo babigenza iyo babishaka.

Mu mico y’Abanyafurika, ni hake bikorwa, ahubwo hakaba hamwe babisimbuza “Guhena” nk’ikimenyetso cyo gutera umwaku uwazanye ibibazo bitumye abagore bemera gukorwa n’isoni ako kageni.

4. Imyigarambyo yo kwambara ubusa buri buri

Kwambara ubusa buri buri nta mwenda n’umwe umuntu yikoza boshye ugiye cyangwa uvuye mu rwiyuhagiriro, ni kimwe mu bikorwa by’imyigaragambyo ikorwa yiswe iyo mu rwego rwo hejuru ku cyo abantu badashoboye kwihanganira, iyi nayo ikaba ikunze kugaragara mu bihugu by’Uburengerazuba bw’Isi (Western World)

5. Imyigaragambyo y’urwamo rw’amahoni y’ibinyabiziga

Kuvuza amahoni y’imodoka, bigakorerwa rimwe isaha imwe, ahantu hamwe, ni bumwe mu buryo bugezweho bwo kwigaragambya, bigatangazwa hatangajwe mbere ikiri bwamaganwe ku isaha yo kuvuza urwamo rw’amahoni.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, iyi myigaragambyo yakunze kumvikana mu gihugu cy’u Burundi n’icya Uganda.

6. Imyigarambyo yo kwanga gukoresha ikintu runaka (Boycott)

Hari na none abigaragambya bamaganira kure ikoreshwa ry’ikintu runaka, mu gihe bashaka kugaragaza ko batishimiye ibikorwa cyangwa ibicuruzwa by’uruganda uru n’uru, cyangwa se imikorere yarwo.

Urugero, Urwengero rw’inzoga zisharira rwirukanye abakozi 800 rugasigaza 102, abakiliya barwo bashobora kwigaragambya banga kunywa ibicuruzwa byarwo, aho kugira ngo uruganda ruhombe burundu rukaba rwakwemera gusubiza mu kazi abo rwahagaritse.

Muri iki cyiciro cy’imyigaragambyo, habonekamo kandi no kwanga gukoresha ibintu bituruka mu gihugu iki n’iki gifitanye amakimbirane n’abigaragambya.

7. Imyigarambyo habaho kwanga kuva ahantu runaka (Assièger)

Haba ubwo abantu bigaragambiriza ku cyicaro cy’ahabereye icyo batifuza, cyangwa ku cyicaro cya Nyirabayazana w’ikibazo bahuye nacyo.Iyo bigenze bityo, barahakambika, bakakuranwa kuhagera ariko ntibatange agahenge kugeza ikibagenza gisohoye.

Iyi myigaragambyo ijya ibaho gake mu Rwanda, ni nayo kandi yabaye mu Misiri ubwo abantu bateraniraga ku rubuga rw’ubwigenge kugeza Perezida wariho yeguye, akanahunga igihugu.

8. Imyigaragambyo hicwa nkana amategeko aba asanzweho

Mu bihugu bimwe na bimwe, hari abigaragambya bishyiriraho amategeko adafite na hamwe yanditse kandi adasanzweho, bakabikora bagamije kugaragariza abo bigaragambyaho ko nta kidashoboka, ko ubuzima bwakomeza batitaye ku mabwiriza ya kiyobozi, kandi ko bushobora no kugenda neza mu zindi nzira.

Ibi bishobora gukorwa nko mu kigo runaka, abakozi bakajya inama yo guhindura mu gihe runaka amasaha y’akazi n’ay’ibiruhuko, umukoresha atabizi, atagishijwe inama, kandi ntibafate n’umwanya wo kumusobanurira, we akibwiriza akabaza ibitagenda.

Ubu bwoko bw’imyigaragambyo kandi bushobora gukorwa nko mu gihe abantu bahisemo kwica nkana amategeko y’umuhanda, guhagaragara ahatemewe, kuwufunga mu gihe gito, kutambara imyenda y’akazi (ishuri), n’ibindi.

9.Imyigarambo habaho kwibogoreraho amata mu mutwe

Kwibogoreraho amata mu mutwe, kwimeneraho amagi mabisi, kwisiga amase, ibyondo cyangwa indi myanda rimwe na rimwe iteye ishozi, ni uburyo bumwe bwo kwigaragambya ari ntawe uhutajwe.

10.Imyigarambyo habaho gucurangira mu muhanda hifashishijwe ibikoresho byo mu gikoni

Kimwe no kuvuza urusaku hifashishijwe amahoni y’ibinyabiziga, abantu biganjemo cyane cyane abagore bagiye bahaguruka, bakigaragambya bahondagura amasafuriya, ibisorori, amabinika, amakanya n’ibindi, bigatera urusaku rudasanzwe mu mujyi. Icyo umuntu afite nk’igikoresho cyo mu gikoni nicyo azana, kandi agahitamo igifite urusaku gusumbya ibindi atunze.

11. Kwigaragambya mu myambaro y’ibara rimwe

Hari indi myigaragambyo ikorwa, abigaragambya bakabikorana ubwenge n’ubuhanga, batavuze byinshi, kandi badahuriye hamwe, ariko bakarangwa ku bwinshi no kuba kuri buri metero nkeya wajya uhura buri kanya n’uwambaye umupira w’ibara iri n’iri ryatoranyijwe, kandi wanditseho amagambo y’ubutumwa bw’ikigaragambirizwa.

Kuboneka kw’abigaragambya batyo henshi, kandi buri kanya, bifasha mu gutambutsa byihuse ubutumwa bw’abigaragambyaga.

12. Kwigaragambya bucece no kwihambira umunwa

Ni uburyo bwo kwigaragambya budakunze gushoborwa na benshi, kuko bisaba ababyiyemeje kutabumbura umunwa ngo bagire icyo bavuga, kugeza igihe bihaye cyo gutanga ubutumwa bwabo kigeze.

Hari n’abakoresha ubu buryo bipfuka ku munwa bakoresheje skotch cyangwa se ibindi, ngo n’ubabona wese amenye ko babuze ayo bacira n’ayo bamira, cyangwa se ko babujijwe uruvugiro.

Mu Burundi imyigaragambyo nk’iyi iherutse kuhaba, aho ku munsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bagiye mu mihanda bakigaragambya bifunze umunwa, bagaragaza ko nta bwisanzure bafite.

NTWALI John Williams