{Ashyira inyigo ye mu kinyamakuru Sky & Telescope, umushakashatsi w’Umunyamerika avuga ko bishoboka cyane ko kugonga kwa Titanic kwavuye ku ihindagurika ryari ryabaye mu isanzure mu ntangiriro z’umwaka wa 1912.}
Ku ya 14 Mata 1912, nibwo ubwato rutura Titanic bwari buvuye i Southampton bwerekeza i New York bwagonze umusozi w’urubura, burohama ubwo, buhitana abagera ku 1500.
Kugaragara mu majyepfo y’aho ikunze kuba, iyi misozi igizwe n’urubura rwo mu mazi bishobora kuba aribyo ntandaro yo kugonga no kwibira kwa Titanic nkuko bitangazwa na Pr. Donald Olson wo muri Kaminuza ya Leta ya Texas.
Nk’uko abivuga, ku ya 3 Mutarama 1912, mu nzira y’Isi icamo izenguruka izuba, nibwo yari iryegereye cyane. Ku munsi wakurikiyeho, tariki 4 Mutarama 1912, ukwezi nakwo kwari kwegereye Isi cyane mu nzira gukora kuyizenguruka, ibintu biba rimwe mu myaka 1400.
Uku kwegerana kw’iyi mibumbe byaba byarateye kwiyongera kw’imbaraga zo gukururana ziba hagati yayo, bigatuma gahoro gahoro, iyi misozi y’urubura yegereye Terre-Neuve na Labrador igenda igana mu majyepfo.
Nyuma y’amezi atatu, muri Mata, urubura nk’uru rushobora kuba rwarahuye n’inzira Titanic yarimo bituma yoreka imbaga.
Pr. Olson yagize ati: “Ntabwo nemeza neza neza aho uru rubura rwa Titanic rwari muri Mutarama 1912, nta n’umuntu ushobora kubimenya, ariko icyo inyigo yanjye yagezeho ni ibintu bishoboka cyane ku muntu wemera ubumenyi (science)”.




Ibitekerezo 0