Mu Rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare, Ingabire Hadjara yazanaga urufuzi (urufuro mu kanwa). Mugabo Zouber na Mudenge David ni abavandimwe b’uyu mukobwa, bemezaga ko amarozi aturuka kwa nyirarume ari yo yahindanyije mushikiwabo.
Mugabo yagize ati “Ibi bintu ni agahinda gakabije, yatugize ibicucu, kwiga byaratunaniye… ntabwo yifuza ko twatera imbere kandi abana be baba i Burayi.”
Se w’uyu mukobwa, Kamanzi Jumapili, yavuze ko iki kibazo cyatangiye ku wa Mbere, aho abana be baraye baboroga, nyuma y’ibyo bita amashitani byaje ku isaha ya saa sita z’ijiro, bugacya ku wa Kabiri, mu ijoro bikagaruka.
Yakomeje avuga ko ku wa Gatatu abana babyutse bajya kwiyama kwa Nyirarume, uwo mugore ababwira ko ntacyo bari babona ahubwo ko ngo agiye kubaroga bakabibona.
Kamanzi ati “Nyuma y’uko hari hashize iminsi ibiri abana bababaye bagiye kwa nyirarume kwiyama, bagezeyo umugore yababwiye ko ntacyo barabona ariho bigiye kuza, muri ako kanya Nyirarume na we yahise abirukana…”

Nyuma y’amasaha make Ingabire acururutse kuugaguzwa amagambo menshi, abenshi bemezaga ko ari ibintu uwo mugore yari yamwoherejemo, hari undi mwana w’umuturanyi wabo na we wahise ufatwa atangira kuboroga bahita bamujyana iwabo mu gihe yari yaje ahuruye aje kureba ibyabaye.
Ababyeyi be batifuje kwivuga amazina bavuze ko, byatangiye gufata umwana wabo yiga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye none ubu ageze mu mwaka wa kane.
Iyo yabonagaIngabire waraye anigwa n’ibyo bintu, ngo na we yahitaga aremba. Abavandimwe bemeza ko iwabo nta wundi mwana bifata uretse we ku buryo bageze aho kumukumira ngo ntakajye abonana n’abo kwa Ingabire.
Mapua Asouman Kavuganyi bivugwa atunze umugore wohereza ayo marozi, yavuze ko atemera imbaraga za Satani.
Ati “Ese birashoboka ko mama yandoga? Ntibibaho rwose ibyo njye simbyemera, gusa niba umugore wanjye yarabaroze muzabavuze cyangwa mu mumurogoshe na we…”
Abaturanyi b’uyu muryangobose bizera bakanemeza ko kurogana aya mashitani abaho ndetse ko akoresha imbaraga zirnze iza kimuntu.
Abahanga mu by’imitekerereze indwara zo mu mutwe bagaragaza ko hari n’igihe umuntu ashobora guhura n’ikibazo nk’iki biturutse kuri we bwite bijyanye n’ibyo asanzwe yitekerezaho, cyangwa cyangwa hari ubwoba bw'ikintu runaka afite atazi.
Na none kandi ngo hari n’abarwara igicuri bakacyitiranya n’amashitani, bikaba bishobora gutuma batagana kwa muganga kuko baba bumva ko ntacyo umuganga yabafasha uretse abapfumu baba bashobora guhangana n’imyuka mibi.

Ibitekerezo 0