{ Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane hazindutse havugwa inkuru ko umuntu wari warapfuye agahambwa, mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, yazutse. }

Iyo nkuru imaze kuba kimomo ko umuntu yazutse, ibintu bizwi muri Bibiliya ko mu bapfuye hazutse Yezu/Yesu na Razaro, abantu bose bakubiswe n'inkuba.

Umunyamabanga Nshinngwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yabwiye IGIHE ko hatoraguwe umuntu nta mwirondoro afite mu kagari ka Nyange, ajyanwa ku Kigonderabuzima nacyo kimwohereza ku bitaro bya Kibagabaga.

Ku bitaro banditse nimero za telefone z’abazanye uwo muntu utazwi, hapfuye umuntu utazwi umwirondoro bahamagara za nimero za telefone, baraza baramutwara, bajya kumushyingura. Nyamara uwo ibitaro byatanze atari wa wundi, kuko hari n'undi utazwi.

Uwakekwaga ko ari we washyinguwe aho asohokeye mu bitaro bimusezereye, yageze mu gace abantu batera hejuru ko babonye umuntu wahambwe wazutse.

Mu kagari hahise haterana inama y’umutekano basobanurirwa uko ibintu byagenze, inkuru y’umutu wazutse irangira ityo.

Umuyobozi w’umurenge avuga ko uwajyanywe mu bitaro atazwi umwirondoro we yaje kumenyekana ko yitwa NIzeyimana, ariko nabwo ngo yasohotse mu bitaro adakize ubu yoherejwe ku bitaro bya Ruli.

[email protected]