Tariki ya 4 Mutarama 2022 nibwo byatangajwe ko imwe mu nyamaswa bikekwa ko iri mu zirya izi nka yarashwe. Iyi nyamaswa ni imbwebwe cyangwa se Jackal mu rurimi rw’Icyongereza.

Ibi byateye urujijo abaturage kubera ko izi nyamaswa zahozeho mu Rwanda. Bakomeza kwibaza koko niba yari imbwebwe irya izi nka cyangwa indi.

Ese ubundi imbwebwe ni inyamaswa iteye ite ? Ifite ubushobozi bwo kurya inyana? Mu buryo bwo gusubizwa bimwe muri ibi bibazo n’ibindi wakwibaza kuri izi nyamaswa, dore bimwe mu by’ingenzi ukwiriye kumenya kuri izi nyamaswa.

Ku batazi iby’inyamaswa cyane biragoye ko azirebeye inyuma ashobora gutandukanye imbwebwe n’izindi nyamaswa zirimo imbwa, ikirura n’umuhari.

Iyi nyamaswa igaragara nk’ikimanyi hagati y’imbwa zo mu bwoko bwa German Shepherd n’umuhari. Igira umutwe muto n’umurizo ufite ubwoya nk’uw’umuhari n’amatwi ashinze nk’ay’imbwa zo muri ubwo bwoko twavuze hejuru.

Imbwebwe ni imwe mu nyamaswa z’inyamabere. Zigabanyijemo ibyiciro bigera kuri bitatu. Harimo izitwa mu Cyongereza “Golden”. Ubu bwoko ntibuba ku Mugabane wa Afurika ahubwo ziboneka ku Mugabane w’i Burayi no muri Aziya.

Hari izindi zizwi nka “Black-backed” na “Side-striped”, ubu bwoko bubiri nibwo buboneka ku Mugabane wa Afurika. Imbwebwe zo mu bwoko bwa “black-backed” ziboneka mu bice by’Iburasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika mu bihugu nka Somalia, Tanzania, Angola na Zimbabwe.

Naho izi zo mu bwoko bwa “side-striped” ziboneka mu bice bya Afurika yo hagati mu bihugu birimo Kenya na Uganda. Izi nyamaswa zikunze kuba muri ibi bice bya Afurika ahanini kubera amashyamba ahabarizwa.

Imbwebwe igira uburebure buri hagati ya 70-80cm naho imwe byibuze ipima hagati y’ibiro 5-12.

Ni gake uzabona izi nyamaswa imwe igenda yonyine kuko zikunda kugendera mu matsinda ari nk’esheshatu mu kwirindira umutekano n’uw’agace ziba ziherereyemo.

Zikunda kurya inyama ariko rimwe na rimwe zikanyuzamo zikarisha. Ibyo zirya biba binarimo kandi umuhigo izindi nyamaswa zasigaje, nubwo ibi bitazibuza kwiremamo amatsinda zikishakira umuhigo ukwazo.

Mu kororoka kwazo, ubushakashatsi bugaragaza ko imbwebwe y’ingabo ishaka iy’ikigore bikabana ubuzima bwose. Imbwebwe y’ingore ibwegeka igihe cy’amezi abiri ikabwagura ibibwana biri hagati ya bibiri na bine.

Ibi bibwana iyo bimaze kuvuka byitabwaho n’umuryango wabyo mu gihe kigera ku mezi abiri.

Ikindi wamenya ni uko mu kurinda umutekano w’ibibwana byazo, imbwebwe zigenda zihindura aho kuba buri byumweru bibiri. Impamvu ni uko ibibwana byazo iyo bikiri bito bikunze kuribwa n’ibisiga. Ku kijyanye no kurama ku Isi, imbwebwe zibaho imyaka iri hagati ya 10 na 12.

Imbwebwe zirya inyama zikanyuzamo zikanarisha
Imbwebwe zirya inyama zikanyuzamo zikanarisha
Imbwebwe zifite imiterere ijya kumera nk'iy'imbwa n'umuhari
Imbwebwe zifite imiterere ijya kumera nk'iy'imbwa n'umuhari