Mu gihe bimwe mu biraro bishaje ku Isi byagiye bivugururwa, ushobora gutangazwa n’uko hari bimwe bitigeze bivugururwa ndetse n’ubu bikaba bigikoreshwa na bamucyerarugendo hirya no hino ku Isi.
Bimwe muri ibi biraro biri mu kirere hejuru y’amazi ndetse n’amashyamba kandi biteye ubwoba ku babinyuraho bitewe n’imyubakire ndetse n’imiterere yabyo.
IGIHE yakoze urutonde rwa bimwe mu biraro biteye ku isi.
Tianmen Skywalk
Iki kiraro gikozwe mu birahure kiri ku musozi wa Tianmen mu Bushinwa kuva hasi ugera hejuru aho iki kiraro kiri hejuru ku musozi harimo intera ya metero 1432.56.
Gifite uburebure bwa metero 100 n’ubugari buri munsi ya metero imwe. Ni ikiraro giteye ubwoba kubera imiterere yacyo abakigendaho baba bafite ubwoba bitewe n’imiterere yacyo.

Hussaini hanging bridge
Iki kiraro giherereye muri Pakistan gihuza akarere ka Zarabad n’icyaro cya Hussaini.
Gifatwa nka kimwe mu biraro biteye ubwoba ku Isi kubera ko cyubatse mu mbaho n’imigozi bishaje, iyo umuntu akinyuraho aba agomba kwigengesera kubera ko adacunze neza yagwa mu mugezi wa Hunza. Iki kiraro kandi gifite uburebure burenga metero 193.

Langkawi skybridge
Ni ikiraro giteye amatsiko iyo ukireba giherereye muri Malaisie, kuva hasi ugera hejuru kuri iki kiraro harimo intera irenga metero 121 kikagira uburebure bwa kilometero 28.9682.
Ni ikiraro cyagiye gifungwa inshuro nyinshi kubera imirimo yo kugisana ndetse kigeze kumara imyaka gifunze. Abaturage b’iki gihugu na ba mukerarugendo batinya kugikoresha kubera ko baba batizeye umutekano wacyo.

Bridge of Immortals
Iki ni ikiraro giherereye mu Bushinwa mu ruhererekane rw’imisozi ya Huangshan mu Burasirazuba bw’iki gihugu. N’ikiraro cyubakishijwe imbaho kikagira uburebure bwa metero 50.82.
Kugendera kuri iki kiraro bisaba kuba uri umuntu umenyereye kugendera kuri ibi biraro utagira ubwoba kubera ko bitewe n’imiterere, iyo ugendeye kuri iki kiraro inama ya mbere ugirwa ni ukwirinda kureba hasi.

Hanging bridge of Ghasa
Iki ni ikiraro kiri mu gihugu cya Nepal hejuru y’ikibaya cy’umugezi wa ‘Gandaki’. Ni ikiraro gikoreshwa n’abaturage bo mu gace ka Ghasa mu bikorwa by’ubwikorezi kuko kinyuzwaho ibintu, amatungo n’abantu ubwabo.
Impamvu iki kiraro gishyirwa muri bimwe mu bitewe ubwoba ni uko iyo hageze igihe cy’umuyaga kizunguza impande n’impande bigatuma abakerarugendo n’abatuye ako gace bagira ubwoba bwo kongera kunyura kuri iki kiraro.

Keshwa Chaca bridge
Mu gihe ibindi biraro biba bikoze mu mbaho n’ibyuma iki cyo muri Peru kiboshye mu icyo twagereranya n’ibirere.
Kiri hejuru y’umugezi wa Apurimac mu ntara ya canas, kikaba gifite uburebure bwa metero 45 kikaba ari kimwe mu biteye ubwoba bitewe n’uburyo cyubatse budaha umutekano abakigenderaho kubera ko baba biyumvisha ko cyasenyuka isaha n’isaha.

Plank Road in the sky
Iki kiraro na cyo giherereye mu Bushinwa ku musozi wa Hua. Kuva hasi ugera hejuru kuri uyu musozi aho iki kiraro kiri, harimo intera ingana na 2133m kikagira 130m z’uburebure. abagendera kuri iki kiraro baba bafite imigozi kuko ari ikiraro giteye ubwoba.

Vitim river bridge
Iki kiraro kiri muri Serbie cyikaba cyambukiranya umugezi wa ‘Vitim’ kwambuka iki kiraro biba bisa no gukora amateka. Gifite uburebure bwa metero 570 na ho intera iri hagati yacyo n’uyu mugezi ni metero 15. Ni ikiraro gikoze mu mbaho hamwe zagiye zinavamo ku buryo udacunze neza wagwa mu mazi.


Ibitekerezo 0