{Iyi gitari yitwa fender (soma fenda) si gitari nk’izindi: mu byukuri imaze guca agahigo mu guhenda cyane ku isi. Igiciro cyayo ni miliyoni zisaga 54 z’amafaranga y’u Rwanda. }
Nk’uko urubuga www.zigonet.com dukesha iyi nkuru rubitangaza, iyi gitari Fender iherereye muri Singapore, niyo gitari ihenze cyane mu mateka y’Isi, ku giciro cy’amadolari ya Amerika ibihumbi 90, uyagereranyije n’amanyarwanda ni hafi miliyoni 54.
Kuba ikozwe mu mabuye abaje, iyo gitari nanone isigirijwe umuhondo n’iroza bya zahabu tutibagiwe diyama, ndetse n’andi mabuye y’agaciro nka topaz y’ubururu aboneka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’andi asa n’icyatsi kibisi yitwa emerald nibyo bituma igira ubwiza budasanzwe butuma ihenze ako kageni.

Umunyabugeni Chichkov Yuriy niwe wakoze iyi nanga mu gihe cy’amezi icyenda. Uruganda akorera rwitwa Fender nirwo rurimo kugurisha iyi gitari ku kicaro gikuru cy’ikompanyi ikora umuziki n’ibijyanye nawo yitwa Swee Lee Music iherereye muri Singapuru.
Mu bagiye muri cyamunara y’iyi gitari kugeza ubu higanjemo abaherwe bo muri Malaysia na Singapore, ndetse n’ibindi byamamare muri muzika.
Foto:http:guitarrasfender.wordpress.com




Ibitekerezo 0