Ese wari uzi ko:
– Inyuguti ikoreshwa cyane kurusha izindi ni “E”
– Inyuguti “Q” ni yo ikoreshwa gake gashoboka
– Indimi 3 za mbere zihuriweho n’abantu benshi ni ‘Igishinwa, Icyesipanyolo n’Icyongereza’
– Ijambo ‘dreamt’ (impitagihe y’inshinga ‘dream’/ bisobanuye ‘kurota’) “ ni ryo jambo ryonyine ry’Icyongereza riherwa n’inyuguti ‘mt’
– Abantu 11% by'abatuye isi bakoresha ukuboko kw'imoso (left handed)
– Izuba rifite ubunini bukubye inshuro 330.330 ubw’umubumbe w’isi
– Umubumbe w’isi upima toni 6,588,000,000,000,000,000
– Venus ni wo mubumbe wonyine ugendana n’isaha
– U Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku isi gikora ubucuruzi bwo kohereza hanze yacyo amaguru y’imitubu iribwa
– Kanama (August) ni ko kwezi kuvukamo abana benshi
– Amafunguro ativanze n’amacandwe ntiwamenya ikiryoshye n’ikibishye
– Uburozi bwo mu gifu bwitwa ‘hydrochloric’ bufite ubukana bwabasha kuyongesha urwara rw’umuntu
– Ubwonko bwo ku gice cy’ibumoso ni bwo butuma umuntu amenya undi
– Imikaya 72 ni yo ikora mu gihe umuntu avuga.
– Ubuhinde: Bufite inguge zisaga miliyoni 50
– Bear/Ours: Iki gisimba kitaba mu Rwanda kigira amenyo 42
– Ostrich: igira ijisho rirusha ubunini ubwonko bwayo
– Amenshi mu mavuta yo ku munwa (lipsticks) avangwamo uduce tw’amagaragamba y’isamaki
– Indimu igira isukari nyinshi kurusha inkeri
– 8% bagira imbavu zirenze umubare
– Impongo (reindeers) zikunda imineke
– Inkoko yabashije kuguruka cyane yamaze amasegonda 13 mu kirere
– Ikipe ya mbere y’umukino wa Rugby yashinzwe mu wa 1843
– Ibyaha ndengakamere: Bikorwa ku Isi, ½ bikorwa n’abafite imyaka iri munsi ya 18.





Ibitekerezo 0