Ivy League ni itsinda rya kaminuza umunani zo muri Amerika zizwiho uburezi bwo ku rwego rwo hejuru nka Harvard, Yale, Princeton, Columbia, Cornell, Dartmouth, Brown na University of Pennsylvania.

Gahunda ya Cornell yo kwigisha abafungwa, izwi nka Cornell Prison Education Program, izatangiza amasomo y’imyaka itatu atanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor of Professional Studies) muri Gereza ya Cayuga, muri Kanama 2027.

Iyi gereza y’abagabo iherereye i Moravia muri Leta ya New York, yigeze gufungirwamo abagororwa bakoze ibyaha byamenyekanye cyane. Barimo Harvey Marcelin, ufite imyaka 88, wihinduje igitsina akaba yaramenyekanye ku bw’ubwicanyi yakoze ku bantu batandukanye mu Mujyi wa New York.

Yamaze imyaka 50 afunzwe, aza gufungurwa by’agateganyo mu 2019.

Marcelin yongeye gufungwa muri Kamena 2025, azira gukatamo ibice umurambo w’umuntu aheruka kwica. Ubu afungiye muri gereza icungwa ku rwego rw’umutekano rukomeye, iri mu Burasirazuba bwa Buffalo.

Ishami rya mbere ryemejwe rizaba ryitwa “Organizations, Markets and Society”, rihuza amasomo y’ubucuruzi, politiki n’ubumenyi mu by’imibereho y’abantu.

Icyiciro cya mbere kizakira abafungwa bari hagati ya 12 na 18. Baziga ubukungu, ibarurishamibare, isesenguraamakuru, kwihangira imirimo, imenyekanishabikorwa n’imari.

Amasomo azatangwa binyuze mu buryo bwo kwiga buri wese agendeye ku muvuduko we, no mu guhura imbonankubone n’abarimu ba Cornell muri gereza, bagamije kungurana ibitekerezo no kubaka imikoranire.

Abafungwa bafite amashuri ahwanye n’imyaka ibiri ya kaminuza, bazemererwa gusaba kwinjira muri iyi gahunda. Barimo abasanzwe bafungiye muri Cayuga n’abifuza kuhimurirwa.

Umuvugizi wa Cornell Prison Education Program yagize ati “Dukora ibi tugamije guca uruhererekane rw’ibyaha no gufungwa, kugira ngo abantu bose babe mu muryango utekanye kandi urushijeho kurangwa n’ubutabera.”

Kuva iyi gahunda yatangira mu 2001, imaze kwigisha abafungwa barenga 1000 bo muri gereza za Cayuga, Auburn na Five Points. Muri bo, 200 barangije amasomo, bakaba barasonerwaga amafaranga y’ishuri n’andi yishyuzwa.

Iyi kaminuza yahawe amadolari 750.000 azatangwa mu myaka itanu, binyuze muri gahunda y’Ubushinjacyaha bwa Manhattan yo gushora imari mu butabera mpanabyaha, yitwa Criminal Justice Investment Initiative.

Amasomo yatanzwe umwaka ushize yarimo ubusizi, ubumenyi bw’isanzure, kwandika ibihangano, ubumenyi mu mitekerereze n’imyitwarire y’abantu mu muryango, amateka y’imico n’imibereho y’abatuye Isi, ubukungu bw’abantu ku giti cyabo n’ibigo, indwara zandura, imibare y’ibanze ndetse no gutekereza umuntu atuje.

Muri Amerika imfungwa zirigishwa zigahabwa impamyabumenyi
Muri Amerika imfungwa zirigishwa zigahabwa impamyabumenyi