{Abakobwa bakora mu tubari ni bamwe mu bakozi bahura n’ibibazo byo gufatwa nk'indaya biturutse ku bakoresha babo, aho usanga bamwe mu bakiriya b'abagabo bashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina, naho abafite utubari nabo bakavuga ko gukoresha abakobwa bituma babona abakiriya. }
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bakobwa bakora mu tubari mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nubwo bahebwa mu kazi kabo, abakoresha babo nabo basa kugira imyitwarire iha icyuho bamwe mu bakiriya kudufata nk'indaya.
Umulisa Bella ufite imyaka 27 yagize ati "Maze imyaka 6 nkora mu kabari kugira ngo mbone imibereho, ariko aho nagiye nkora hose, usanga abakoresha bacu badufata nk' indaya, badusaba kugira imyitwarire idahwitse imbere y'abakiriya, kwambara imyenda y'urukozasoni, no kuduteza abagabo bitabuze, kandi wabyanga bikaba byanakuviramo kwirukanwa.”
Keza Amina ufite imyaka 22 we ati "Niba uri umukobwa ukora mu kabari bamwe mu bakiriya b'abagabo bahita bumva ko uri indaya, wajya no kubakira bagatangira kugukorakora ku kibuno, kandi bikagusaba kubyemera kuko utabyemeye bakurega kuri boss, akaba yakwirukana ngo ntabwo uzi kwitwara neza imbere y'abakiriya urasuzugura.”
Umwe mu bafite utubari we ati "Dukunze gukoresha abakobwa cyane mu tubari kuko nibo batuma tubona abakiriya b' igitsina gabo. Iyo baje bakahasanga abakobwa, bajya mu byo kubakorakora, kwishimishanya nabo, icyashara kikiyongera, kandi ibyo kenshi bikurura n'abandi bakiriya.”
Bamwe mu bagabo bakunda kujya mu kabari bavuga ko iyo bakiriwe n'igitsina gore birushaho kubashimisha, kandi ngo n'iyo bakoze ku babakiriye bakabyanga, bo (abagabo) bibatera kutanyurwa n'ako kabari.
Uwitwa Shumbusho ukunze kujya mu kabari yagize ati ”Njye rwose iyo umukobwa anyakiriye nywa inzoga yanjye nishimye, kuko aba yanyakiriye mbona anyizihiye… nta mushiha, namukoraho nkabona ntacyo bimutwara. Iyo abyanze rwose mpita mbona asuzugura nta n'ubwo natuma yongera kunyakira.”
Nubwo abakobwa bakora mu kabari bafatwa nk' indaya kugira ngo babone amaramuko, basaba ko bahabwa agaciro, ariko mbere na mbere biturutse ku bakoresha babo.


Ibitekerezo 0