Iyi mpanuka yabaye tariki ya 28 Kanama ubwo imodoka yari itwaye aba bakobwa yakoraga impanuka imaze kugera hagati y’Umujyi wa Mbabane na Manzini.

Aba bakobwa bari mu modoka ifunguye yagonganye n’indi bihuriye mu nzira.

Ibirori umwami azatoranyirizamo umugore we wa 15 bizaba kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Kanama 2015. Bizaburiza hamwe abakobwa babarirwa mu bihumbi bavuye impande zitandukanye muri Swaziland.

Ni ibirori abakobwa b’isugi biyereka umwami mu mbyino z’umuco wabo bambaye ubusa hejuru kugira ngo umwami abashe kubareba neza n’imiterere y’umubiri wabo.

Umugore wa 14 w’umwami Mswati III yamuhisemo mu bandi mu birori byabaye mu mwaka wa 2013.

Uyu mwami yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka avuga ko ari inkuru ibabaje cyane ku gihugu.

Yavuze kandi ko leta ye izababa hafi kandi n’abandi bakomeretse bikabije leta ikaba iri bubiteho uko bikwiye byaba ngombwa bakaba banimurirwa mu bindi bitaro bikomeye ngo bakurikinanwe kandi ubuzima bwabo bwongeye bumere neza.

Abanyamakuru b’imbere mu gihugu bangiwe gufata amashusho y’ahantu iyi mpanuka yabereye ndetse nta n’inkuru n’imwe yabyo yigeze icishwa kuri radio na Televiziyo zaho.

Leta ya Swaziland yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma ibi birori bisubikwa kandi byaramaze kuba bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

Umwami Mswati III yimye ingoma mu mwaka wa 1982 nyuma yo gutanga kwa se.

Ni umuhango uhuruza imbaga cyane abakobwa hafi ya bose bo mu gihugu
Ni umuhango uhuruza imbaga cyane abakobwa hafi ya bose bo mu gihugu
Umwami Mswatti III arimo ashaka umugore wa 15
Umwami Mswatti III arimo ashaka umugore wa 15

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale