Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi nka Shizzo yasezeranye n’Umunyamakuru Kayitesi Yvonne wamenyekanye nka Tessy, mu birori binogeye ijisho byitabiriwe na benshi bazwi mu myidagaduro.
Shizzo yasabye anakwa Tessy, nyuma basezerana imbere y’Imana. Ibirori byose byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, ku Intare Conference Arena i Rusororo, ni naho habereye umuhango wo kwiyakira basangira n’inshuti n’imiryango.
Aba bombi bakoze ubukwe mu gihe baherukaga gukora umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho. Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.
Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse impeta Tessy mu birori byabereye i Dubai byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo.
Mu Ukwakira 2025, umuryango wa Shizzo wagiye gufata irembo kwa Tessy.
Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda. Mbere yo gukundana na Tessy yari yarakundanye na Alliah Cool baje gutandukana.
Izi ni zo modoka zatwaye abageniInkumi zagaragiye Tessy ni uku zaserutseTessy na Marraine we bari bafite akanyamuneza ku masoAbasore bagaragiye Shizzo ni uku bari bambayeTessy yaserutse atya mu birori byo kumusabaTessy ubwo yari ageze mu muhango wo gusaba no gukwa, yari agaragiwe n'abasore babiriAkanyamuneza kari kose kuri TessyBari bamaze iminsi basezeranye imbere y'amategekoAba bombi bakoze ibirori biryoheye ijishoImiryango y'aba bombi yamaze kuba umweIbi birori byari binogeye ijishoIbirori byose babikoreye mu Intare Conference Arena i RusororoShizzo ni umwe mu baraperi bamaze kubaka izina mu RwandaShizzo na Tessy bari bamaze imyaka ibiri bakundanaShizzo mu muhango wo gusaba no gukwa Tessy bamaze kuba umugore n'umugabo imbere y'Imana, umuryango n'amategekoMu 2024 nibwo urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa ariko bakabihakana mu itangazamakuruTessy ntabwo amaze igihe kinini amenyekanye mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu RwandaTessy ntabwo akibarizwa mu ngaraguTessy mu muhango we wo gusabwa no gukobwaShizzo yahaye impano umugore we TessyItorero Indashyikirwa ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi biroriMuyoboke Alex ni umwe mu bitabiriye ibi birori bya Shizzo na TessyBamwe mu banyamakuru batashye ubukwe bwa Tessy na ShizzoAhabereye ibirori bya Shizzo na Tessy ni uku hari hateguye
Ibitekerezo 0