Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya Ear, Nose & Throat Journal, bwakorewe ku bashakanye 18 bari bafite ikibazo cyo gufungana kw’amazuru.

Abashakashatsi bapimye ubushobozi bwabo bwo guhumekera mu mazuru mbere na nyuma y’imibonano mpuzabitsina, banagereranya ibyavuyemo n’ibyo babonye nyuma yo gukoresha umuti ushyirwa mu mazuru kugira ngo afunguke.

Basanze abageze ku ndunduro y’ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina bashobora guhumeka neza mu mazuru ku rwego rwegeranye n’urw’abakoresheje uwo muti.

Icyakora, iyo ngaruka ntiyamaze igihe kirekire. Abitabiriye ubushakashatsi bagaragaje impinduka mu gihe cy’isaha imwe, ariko nyuma y’amasaha atatu ubushobozi bwo guhumeka bwari bwasubiye ku rwego rwariho mbere.

Umuti ushyirwa mu mazuru wo wakomeje gukora igihe kirekire kurushaho.

Abashakashatsi bavuze ko impamvu nyayo ituma kugera ku ndunduro y’ibyishimo bigabanya gufungana mu mazuru itarasobanuka neza.

Gusa bakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, zirimo ukwiyongera kw’imisemburo nka adrenaline no kwifunga kw’imiyoboro y’amaraso.

Ibyo bishobora gutuma amaraso agera mu duce tumwe two mu mazuru agabanuka, bityo kubyimba kwatwo bikagabanuka, umuntu agahumeka neza.

Abashakashatsi bagaragaje ko ubu bushakashatsi bufite imbogamizi, zirimo umubare muto w’ababwitabiriye. Mu bantu 36 babugizemo uruhare, 16 gusa ni bo babonye ibipimo by’umwuka unyura mu mazuru hakoreshejwe igikoresho cyabugenewe.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugera ku ndunduro y’ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina bishobora gufasha umuntu ufite amazuru yafunganye kongera guhumeka neza