Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda (FUFA), ryagaragaje ko hakumbuwe umukino uhuza Amavubi na Uganda Cranes.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yifashishije abakinnyi bahamagawe b'amakipe yombi bazakina imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027, FUFA yagaragaje ko ari umukino uba uteye ishema ku bihugu byombi.
Yagize iti “Ubukeba hagati y’amakipe ya Uganda n’u Rwanda ni ubwa nyabwo. Abafana muvugishe ukuri, ntimubona ko hakwiriye umukino vuba aha? Ese twagira umukino wa gicuti hagati y’u Rwanda na Uganda kuri Hoima City Stadium cyangwa kuri Stade Amahoro?”
Benshi mu batanze ibitekerezo kuri icyo cyifuzo bavuze ko Amavubi yo muri iyi minsi ashobora gutsinda Uganda, mu gihe abandi bavuze ko Uganda Cranes igikomeye ku buryo u Rwanda rutakandiraho.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iheruka gukina n’iya Uganda mu 2021, ubwo byombi byari mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Icyo gihe Uganda yatsinze Amavubi mu mikino ibiri.
Muri rusange amakipe yombi amaze gukina imikino 13, harimo intsinzi enye za Uganda, ebyiri z’u Rwanda no kunganya inshuro enye.
Imikino ibiri ya gicuti iheruka ni iyo mu 2013, impande zombi zikaba zarangayije 0-0.












Ibitekerezo 0