Nick Cannon mu bitaro
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Nick Cannon arembeye mu bitaro, ndetse ari gusaba abafana be kumusengera mu gihe ari kwitabwaho n’ababishinzwe.
Ku ifoto yashyize kuri Snapchat, agaragara aryamye mu gitanda cyo mu bitaro, anavuga ko ari kwitabwaho n’abaganga b’indwara z’imbere mu mubiri.
Yarengejeho amagambo agira ati “Ibi byakwicira ubuzima burundu. Mwese munsengere.”
Anyuze kuri Instagram ye, Nick Cannon yanashyize hanze amashusho agaragaza ko yaciye mu cyuma cya ‘CT Scanning Machine’, cyifashishwaga na muganga ureba indwara z’imbere mu mubiri.
Muri Mutarama 2012, Nick Cannon yajyanywe mu bitaro nabwo yafashwe n’indwara y’ubu bwoko.
Miley Cyrus ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe
Miley Cyrus yanze akazi k’ibitaramo yahabwaga, ahitamo kubanza kwita ku bukwe bwe n’umukunzi we Maxx Morando.
Amakuru agera kuri TMZ avuga ko uyu muhanzi yabibwiye ab’inshuti ze za hafi ko yagiye yanga gutarama mu bitaramo binini, kugira ngo abashe kumara ibyumweru bibiri bishize yitegura ubukwe bwe gusa.
Aba bombi bambikanye impeta z’urukundo mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka ine yari ishize bari mu munyenga w’urukundo.
Umunyamuziki Maxx azaba ashatse bwa mbere, mu gihe Miley we yari yarigeze gushyingiranywa n’umukinnyi wa filime Liam Hemsworth, mu 2018, bagatandukana hadashize n’umwaka.
Mariah Carey yiteguye gutanga ibyinshimo mu minsi ya Noheli
Umuririmbyi w’Umunyamerika Mariah Carey yafotowe ari mu biruhuko kuri hoteli y’akataraboneka muri Brezil, mbere yo gutaramira abafana be mu mpera z’uyu mwaka.
Uyu muhanzi usanzwe warahawe akabyiniriro k’Umwamikazi w’indirimbo za Noheli, wanamamaye mu njyana ya Pop, yafotorewe mu kirambi cy’iyo hoteli n’ikirahuri cy’umuvinyo.
Mu ndirimbo zitegerejwe cyane azaririmba muri ibi bitaramo harimo iyitwa ‘All I Want for Christmas!’ yakunzwe na benshi ku Isi.
Russell Brand yavuze ko atibuka itariki y’ubukwe yakoze na Katy Perry
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahamijwe umunyarwenya Russell Brand riracyazana amakuru menshi.
Ubu mu rukiko hagaragaye ubuhamya buvuga ko hari abandi yahohoteye ubwo bari mu bikorwa byo gufatira amashusho filime ye yo mu 2011 yise ‘Arthur’.
Inyandiko y’ubwo buhamya, ifitiwe kopi na TMZ, ivuga ko uyu munyarwenya wabifatanyaga no gukina filime, Russell Brand, yabajijwe iby’ubukwe bwe n’umuhanzi w’icyamamare Katy Perry.
Brand yanahakanye iby’ihohoterwa ashinjwa byose. Yanavuze ko atakwibuka itariki nyayo yakoreyeho ubukwe na Katy Perry, ayobora abashaka ayo makuru kuyishakisha kuri murandasi.
Umugore wahawe izina rya Jane Doe ni we wamureze irindi hohoterwa. Brand yahamije ko amashusho y’iyi filime yafashwe muri Nyakanga 2010 ariko ko muri icyo gihe ahubwo uwo mugore yashakaga cyane gusoma igitsina cya Russell Brand.
Uwo mugore yavuze ko Brand yahise amusunika agatura umutwe hasi, agashaka kumutsindagira igitsina cye mu kanwa mu gihe cy’amasegonda 5-8.
Brand yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu n’ibindi bitatu by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Urwo rukiko rwo mu Bwongereza rwabimuhamije rwanamukatiye igifungo cy’imyaka 10 n’igice muri gereza.
Ageze muri gereza, yahaye ubutumwa umugore we ngo abutangaze, avuga ko yarenganye, atakoze ibyo byaha.
Russell Brand yakoze ubukwe na Katy Perry mu Ukwakira 2010, batandukana mu 2012.
Fela Kuti yananiwe kwakira urupfu rw’umubyeyi we
Femi Kuti, umuhungu wa Fela Kuti wahirimbaniye injyana ya Afrobeat, yari yarananiwe kwakira ko nyina, Funmilayo Ransome-Kuti, yishwe azira ubusa.
Yabibwiye Okay Africa. Fela Kuti yishwe n’igisirikare muri Nigeria iwabo. Yapfuye ku wa 13 Mata mu 1978, azize ibikomere yatewe muri Gashyantare 1977 i Lagos.
Fela Kuti yanasohoye indirimbo ye yise 'Coffin for Head of State' igamije kwamagana ivangura rishingiye ku karere ryakorwaga na Leta muri Nigeria, ryanavuyemo urupfu rwa nyina.





Ibitekerezo 0