Rubio yabivuze ku wa 17 Ukwakira 2026.

Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho agaragaza abantu benshi bagaba igitero kuri Heidi Levine, Umunyamerikakazi ufotora ukorera Washington Post.

Levine ni umwe mu bantu nibura babiri bakomerekeye muri icyo gitero cyabaye ku wa 16 Ukwakira 2026, cyabaye ubwo Abayahudi batuye muri ako gace bagabaga igitero ku basivili b’Abanya-Palestine.

Rubio yagize ati “Duhangayikishijwe cyane n’ayo mashusho ndetse n’ibyo turi kubona. Twasabye Israel kandi dukomeje kuyisaba gufatira ingamba zikomeye ibyo bikorwa.”

U Bubiligi bwatangaje ko abadipolomate b’Abanyaburayi n’umuyobozi w’umujyi wo mu Bufaransa na bo bagabweho igitero muri West Bank yigaruriwe na Israel.

Rubio yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasabye amakuru ku byabaye, birimo n’igitero cyagabwe kuri Levine.

Rubio wavuganye n’abanyamakuru mbere yo kwinjira mu ndege yerekezaga muri Uzbekistan, yavuze ko yiteze guhabwa igisubizo na Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu bitarenze kuri iki Cyumweru.

Umuryango wo muri Israel ukurikirana ibikorwa by’Abayahudi batuye ku butaka bwigaruriwe muri West Bank, Yesh Din, watangaje ko Abayahudi batuye muri West Bank bagize uruhare mu bitero nibura 170 byagabwe ku Banya-Palestine kuva ku wa 27 Nzeri.

Amerika yasabye Israel gukumira ibitero Abayahudi bagaba muri West Bank