IGIHE

Dr Munyakazi yagaragaje ingaruka zo kutigisha umwana mu rurimi kavukire

6 20-09-2019 - saa 12:01, Prudence Kwizera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yanenze bamwe mu babyeyi banga kwigisha abana babo ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda bibwira ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo bigaragaraza ko ari abahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu Karere ka Gisagara mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.

Yibanze ku byiza byo kwiga ururimi kavukire hakiri kare ku mwana ukiri muto asaba ababyeyi n’abarezi kubyitaho.

Ati “Bishingiye ku bushakashatsi, umwana wigishijwe mu rurimi kavukire yiga neza izindi ndimi iyo amaze gukura, yumva neza andi masomo yigishwa iyo ageze mu byiciro byo hejuru.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Leta yashyizeho gahunda y’uko kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza abana bazajya bigishwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yavuze ko kwiga mu Kinyarwanda muri iyo myaka usibye gufasha abana mu masomo yabo, bibubakamo n’urukundo rw’igihugu cyabo.

Muri urwo rwego Leta yashyizeho n’uburyo abana b’abanyarwanda biga muri kaminuza mu bihugu by’amahanga bahurizwa hamwe mu ‘Itorero Indangamirwa’ bakigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira bagatozwa no gukunda igihugu cyabo.

Dr Munyakazi yavuze ko muri bo hari abaza batazi kuvuga ikinyarwanda bagatanga ubuhamya bubabaje.

Ati “Batubwira ko iyo babimenya hakiri kare ko bazakura bakifuza kuvuga ururimi rwabo bageze mu myaka kurwiga bibagoye, ngo ntabwo ya myaka yo kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda baba barayikinshije.”

Yavuze ko bibabaje kubona hari ababyeyi bumva ko kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu rugo nta gaciro bifite ahubwo bakibwira ko umwana muto wiga mu mashuri y’incuke cyangwa abanza utaha avuga indimi z’amahanga ari we uzaba umuhanga.

Ati “Ibyo ni ukwibeshya; nongere mbisubiremo ko iriya ari imyaka abana bagomba kwigishwamo no kwiga ururimi rwabo. Ya myaka ubwonko bw’abana buba bufata byinshi vuba babifata iyo babyiga mu rurimi kavukire kandi bikaborohorera no kwiga za ndimi z’amahanga bamaze gukura.”

U Rwanda rufite amahirwe

Dr Munyakazi Isaac yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe kuko abenegihugu bose bafite ururimi rumwe rubahuza, asaba buri wese kuyabyaza umusaruro.

Yavuze ko hari igihugu ugeramo ugasanga kivugwamo indimi nyinshi, abagituye batabasha kumvikana mu rurimi rumwe ahubwo bakenera umusemuzi.

Ati “Nitutitonda ngo twigishe abana bacu ururimi rw’ikinyarwanda, tuzavanamo akacu twe bakuru, aba bana tuzabasigira igihugu kitagira ururimi rukiranga.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara babwiye IGIHE ko bari basanzwe bazi ko umwana muto uvuga indimi z’amahanga ari we uzi ubwenge ariko basobanukiwe ibyiza byo kumenya ikinyarwanda.

Ryarambabaje Evariste ati “Ni ko twari tubizi ko umwana muto uvuga izo ndimi z’amahanga ari we uzi ubwenge. Turasobanukiwe ko kubanza kwiga Ikinyarwanda akamenya ururimi rwe ari byo byiza. Kandi ni byo koko umwana akwiye kubanza kumenya ururimi rw’iwabo izindi ndimi akaziga nyuma.”

Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye amashuri yigisha muri porogaramu mpuzamahanga akorera mu Rwanda kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda bayigamo kumenya ururimi kavukire rwabo.

Impamvu ni uko basanze hari abana badafite ahantu na hamwe bahurira n’ururimi rw’Ikinyarwanda bitewe n’uko biga mu mashuri atavugwamo Ikinyarwanda bakanataha mu miryango itavuga Ikinyarwanda.

Bamwe mu bana biga mu mashuri y'incuke mu Karere ka Gisagara
Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Gisagara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi
Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara basobanuriwe ibyiza byo kwigisha abana bato ururimi kavukire

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Smart 2019-09-23 02:25:55

Mother language is important in countries that TEACH in the native language through out like China, Germany etc.
However , govt should respect the following for this policy to succeed:
1) stop favoring job opportunities to those well conversant with foreign languages than kinyarwanda specially those who studied abroad

2
Nkunzurwacu 2019-09-20 10:32:02

Dore ibyo nisomeye muri "PARTONARIAT MONDIAL POUR L’EDUCATION". Ngo umwana yiga neza mu rurimi kavukire rwa nyina". UNESCO yabishishikarije ibihugu kuva mri 1953. Ni ngombwa gukomeza ubushakashatsi ku buryo bwiza bwo kwigisha umwana mu myaka ye ya mbere ngo azashobore gukurikira neza amasomo yo mu zindi ndimi amaze gukura.
Kwiga kuvuga,gusoma,kubara no kwandika mu ndimi zivugwa cyane mu gihugu,bisaba ubufatanye bw’ababyeyi,abarezi na Ministeri y’uburezi. Ariko ku bwanjye mbona ipfundo rinini riri kuri Leta itegura mwarimu uzi ikinyarwanda,icyongereza,igifaransa ndetse n’igiswahiri. Bagombye kuba mu nzego zinyuranye ngo buri kiciro kige uko bigomba(Abanza,ayisumbuye n’amakuru). Ikinyarwanda muri byose cyo mbona kidashoka. Sciences ko zahimbwe mu zindi ndimi z’amahanga, n’abahanga bacu bakaba arizo baherewemo PhD,umwana azaziga mu kinyarwanda ahereye kuyihe nkoranyamagambo? Abijyane he ko isi yabaye umudugudu? Ba Nyakubahwa mubyige neza,ibyapfubye bitiyongera!

3
Ruberwa 2019-09-20 08:26:57

Ibaze kwiga STE mu kinyarwanda.
Ibaze kuri ishuri ry’incuke mu gifransa cg icyongereza watangira primaire i kinyarwanda
Ese icyo kinyarwanda abarimu barakizi cyo?

4
tim 2019-09-20 07:32:57

Oya impamvu UNESCO yashyizeho iyo gahunda yo kwigisha abana mu rurimi kavukire (si Leta) ni uko basanze hari indimi zimwe ziri gusibama ku isi. Si impamvu y’uko bizatuma abana bagira ubwenge. Ubundi ururimi umwana avuga akiri muto ni rwo rumufasha kwiga neza. Iyo umwana yavutse ababyeyi bamuvugisha icyongereza yiga neza mu cyongereza kuruta mu zindi ndimi kabone niyo yaba yavukiye mu Rwanda. Rero iyi gahunda izafasha cyane abana bavutse bavuga ikinyarwanda gusa kuko iyo bageze muri primaire kwiga mu ndimi z’amahanga bibasaba imbaraga nyinshi mu gihe uwa green hills biramworohera. Ibindi bipindi byo kuvuga umwana wavutse mu banyarwanda agomba kwiga mu kinyarwanda kuko ngo niyo yumva neza ntabwo ari byo.

5
Ruberwa 2019-09-20 07:08:58

muratangiye nuko muburabuza abantu bakarinda barangiza amashuri bahuzagurika basa nabatigeze ishuri biratubabaza mubimenye igifaransa ntitukizi icyongereza nuko kandi kubera gahunda nkizingizi uburezi ntamurongo

6
ML 2019-09-20 05:33:57

Nkunda kumva ibisobanuro Nyakubahwa Minisitiri atanga ku byiza byo kwiga mu Rurimi kavukire. Ariko nibaza impamvu, atubahiriza inshingano ashinzwe ngo ashyireho gahunda isobanutse ituma, amashuri yose agendera kuri porogaramu y’u Rwanda yigisha mu Kinyarwanda (aha ndavuga amashuri yigenga). Habura iki, ese abikorera ntibumva? cg ababishinzwe ni ba nyirantibindeba. Dukeneye ko system yose (uretse amashuri mpuzamahanga) ikurikiza gahunda ya Leta yo kwigisha mu Kinyarwanda (1-3 primaire).

Nk’ubu narumvise ngo mu kizamini gisoza igihembwe gishize, amashuri yigenga bayemereye guhindura ikizamini mu cyongereza cyangwa igifaransa kuko Uturere twari twateguye mu Kinyarwanda ku bana bari mu wa 1 kugeza mu wa 3 primaire. Ibyo ni ibiki koko? Kuki byemerwa? Ubwo ni iki cyazatuma bumva ko bagomba gukurikiza gahunda ya Leta?

Ibaze nibemererwa no guhindura mu zindi ndimi ikizamini cy’iki gihembwe kizategurwa na REB. We need to get smart and very serious with this reform.

Kwamamaza