Col Simba Aloys azwi cyane kubera uruhare yagize mu kwica Abatutsi i Murambi, ahari hari kubakwa ishuri ry’imyuga, muri komini Cyanika hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 35, ndetse no kuri paruwasi ya Kaduha.

Uyu mugabo yari umusirikare ukomeye muri Ex-FAR, ndetse yari no mu itsinda ry’abasirikare 11 biyise ‘Les Camarades du 5 Juillet’, bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda kuwa 5 Nyakanga mu 1973, byagejeje Gen Maj Juvénal Habyarimana ku butegetsi.

Col Simba Aloys yapfuye kuwa 4 Nyakanga 2023, aguye muri Bénin, habura umunsi umwe ngo yizihize isabukuru y’imyaka 50 Gen Maj Habyarimana ahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda.

Col Simba ni umwe muri bake bakomeje kuba inkoramutima za Perezida Habyarimana, nubwo abandi barimo Col Kanyarengwe na Col Lizinde bari baratangiye kwigizwayo kuva mu 1979 ubwo byari bimaze kugaragara ko Habyarimana atazasaranganya na bo ubutegetsi nk’uko bivugwa ko bari barabisezeranye.

Caporal (rtd) Senkeri Salathiel wahoze mu ngabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana, yabwiye IGIHE ko Col Simba Aloys ari umwe mu bari bakiri mu nshingano bafashije Habyarimana gufata ubutegetsi, ndetse ngo yari akibyubahirwa.

Ati “Yari umwe mu bantu bakoze coup d'État kandi yakomeje kuba mu nshingano, urumva yari afite umwanya uremereye.”

Senkeri ntabwo yerura ngo avuge ko Col Simba yaba yarishyiraga akizana mu biro bya perezida Habyarimana, kuko “mu nshingano yari afite ntabwo yakundaga kuza mu biro bya perezida. Umwanya yari afite ntabwo watumaga abonana na perezida kenshi. Ni ko nabibonaga.”

Kuva mu 1989 kugeza mu 1993 Col Simba yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko. Jenoside yabaye ari umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare.

Senkeri yahamije ko Col Simba yari umuntu utinyitse cyane mu gisirikare no muri rubanda.

Ati “Simba yari atinyitse mu gisirikare. No ku bikorwa yari asanzwemo yari atinyitse kuko ntiyavugirwagamo.”

Icyo gitinyiro ni nacyo yifashishije atanga amabwiriza muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gikongoro yavukagamo na Butare.

Col. Simba yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Col. Simba Aloys yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo b’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye i Murambi.

Yanagize uruhare mu bwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Kaduha aho yatanze intwaro gakondo, imbunda na grenade akaziha abicanyi, akabategeka kujya ‘gukuraho imyanda’.

Yafatiwe muri Sénégal muri 2001, akatirwa imyaka 25 mu mwaka wa 2005 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakorera Arusha. Mu 2016 yandikiye urukiko asaba kurekurwa bitewe n’uko yarangije 2/3 by’igihano cye.

Muri 2018 Umucamanza Théodor Meron wakoreraga Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, yarekuye Simba mu ibanga rikomeye.

Col Simba ni umwe mu bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda. Yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Col Simba ni umwe mu bafashije Habyarimana guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda. Yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi