IGIHE

Leta imaze kubarura ibimina hafi ibihumbi 15 bifite miliyari 54 Frw

0 2-10-2026 - saa 21:19, IGIHE

Guverinoma yatangaje ko imaze kubarura ibimina hafi ibihumbi 15, bifite umutungo ugera kuri miliyari 54 Frw, mu rwego rwo kunoza imikorere yabyo no kurushaho kurinda amafaranga y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabigarutseho ku wa 2 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari.

Yavuze ko ibimina bifite uruhare rukomeye mu muco wo kwizigamira, ariko ko hari ibibazo bikigaragara mu micungire yabyo, birimo ubwambuzi n’imikorere itanoze.

Ati “Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza imikorere y’ibimina hagamijwe kubifasha kugira imikorere iboneye kandi yizewe.”

Yakomeje agira ati “Ubu hamaze kubarurwa ibimina hafi ibihumbi 15 hagamijwe kubifasha gukorera mu mucyo, gukumira ubwambuzi no kurinda umutungo w’abaturage.”

Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko ibyo bimina bimaze kugira umutungo utari muto.

Ati “Kugeza ubu, ibimina bifite umutungo wa miliyari hafi 54 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Ibimina ni bumwe mu buryo Abanyarwanda benshi bakoresha mu kwizigamira no kugurizanya, cyane cyane mu bice serivisi z’amabanki n’ibindi bigo by’imari zitarageramo ku buryo bwagutse.

Ubushakashatsi bwa FinScope bwo mu 2024 bwagaragaje ko serivisi z’imari zemewe zigera kuri 92% by’Abanyarwanda, ariko iyo hongewemo abakoresha uburyo bwo kwizigamira burimo ibimina, icyo gipimo kigera kuri 96%.

Guverinoma igaragaza ko kunoza imikorere y’ibimina biri mu mugambi mugari wo kongera ubwizigamire bw’imbere mu gihugu no kurinda abaturage igihombo gishobora guterwa n’imicungire mibi cyangwa uburiganya.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza