IGIHE

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

0 25-04-2025 - saa 12:20, Umwali Zhuri

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Finland, Laurea University, bwagaragaje ko abantu banywa inzoga n’itabi ndetse batanakora siporo bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo by’ubuzima iyo bageze mu myaka 30 hagati bari hafi gusatira 40.

Aba bashakashatsi bavuga ko imyitwarire mibi umuntu agira, itangira kumugiraho ingaruka iyo arengeje imyaka 36.

Bavumbuye ko kuri iyo myaka aribwo abantu batangira kugira ibibazo by’ubuzima n’ibindi birimo ibijyanye n’agahinda gakabije.

By’umwihariko, basanze kunywa itabi bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, kudakora siporo nibura inshuro imwe mu cyumweru bigatera ikibazo ku mbaraga z’umubiri mu gihe inzoga zo zitera ikibazo cy’imitekerereze n’ubushobozi bw’umubiri.

Umugore unywa inzoga nyinshi, yasobanuwe nk’ubasha kunywa nibura amacupa ya byeri 515 ku mwaka, kandi icupa rimwe rifite nibura alcool ya 5%. Icupa ribarwa aha ni irifite mililitiro 355. umugabo we yabariwe amacupa 735 ku mwaka.

Abantu banywa inzoga nyinshi zitangira kubagiraho ingaruka iyo barengeje imyaka 36
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza